Umuco wo gushyingira abana b’abakobwa bakiri bato umaze gucika mu rwanda

Yanditswe: 07-05-2015

Gushyingira abana b’abakobwa bakiri bato bimaze kwibagirana mu Rwanda ugereranije no mu bihe byashize aho wasangaga abanyarwanda bapfa gushyingirana batitaye ku kigero umwana arimo cyane cyane abakobwa nyamara batazi ko ari ihohoterwa rikomeye.

Nkuko byanagarutsweho mu nama ibera mu Rwanda muri iki cyumweru ihuza ibihugu bigize umuryango wa Common wealth aho ibi bihugu biri kwigira hamwe uko cyo gushyingirwa imburagihe cyangwa ku gahato n’ihohoterwa rikorwa mu gihe cy’imidugararo cyane cyane ku bana b’abakobwa cyacika burundu no mu bindi bihugu ku rwego rw’isi yose ariko cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari nabyo byibasiriwe cyane n’iki kibazo.

Nkuko madame NIRERE Madeleine presidente wa komosiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yabigarutseho ngo ibindi bihugu biri kwigira ku Rwanda uko nabyo byarandura burundu iki kibazo.Yagize ati: “ Raporo yatanzwe na UNICEF mu mwaka wa 2014 yagaragaje milliyoni 700 z’abagore abenshi bashyingirwa bakiri munsi y’imyaka 18 kandi ko umwe kuri batatu bashyingirwa ku 15 gusa. Iki kibazo gishingiye cyane cyane ku muco no ku myemerere ya bomwe mu bihugu.

U Rwanda rero rwashyizeho ingamba zikomeye zo kubirwanya ari nabyo amahanga yaje kwigiraho.Kugirango iki kibazo gicike mu Rwanda,habayeho ubushake bwa politiki n’imikoranire mu rwego rw’amategeko n’izindi nzego.Hashyizweho za komisiyo ,uburenganzira bwa muntu,minisiteri y’umuryango,komisiyo y’abana, MIGEPROF,GMO,ariko Cyane cyane Ubushake bwa politiki bwo guteza imbere umwana wumukobwa’’.

Madame Madeleine yongeyeho ko ingamba zihari zo kubirwanya n’ahandi hose ari kubanza guhindura imyumvire y’abaturage,kongera ubushake bwa politiki,kumvisha ibihugu ko umuco utera imbere utaguma mu mateka, ibyo bikaba ari urugendo rwa za komisiyo z’ibihugu.

Mu rwanda iki kibazo ntakiharangwa kubera amategeko yashyizweho kuko kugeza ubu umuntu yemerewe gushyingirwaku myaka 21 nibura umwana amaze kwiga.

Gushyingira umwana w’umukobwa ukiri muto bigira ingaruka nyinshi haba ku buzima bwe,cyane ko aba ahawe n’inshingano zidahwanye n’ikigero cye,bikagira kandi ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko ni ingufu z’igihugu ziba zitakaye ndetse no sosiyete muri rusange kandi umwana aba avukijwe uburenganzira ni nayo mpamvu bifatwa nk’ihohoterwa rikomeye.

Nkuko byagaragajwe mu nama y’iminsi ine iteraniye mu Rwanda kuva tariki ya 4 kugeza tariki ya 7 Gicurasi, 2014 nta bibazo by’abana b’abakobwa bashyingirwa bakiri bato bihagaragara ugeraranije n’ibindi bihugu biri munsi y’ubutayu bwa sahara n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.

MUKANZIZA Pascasie