Abagore bagana Isomero ry’abagore ry’i Nyamirambo bararivuga ibigwi

Yanditswe: 07-05-2015

Mu mwaka umwe gusa Isomero ry’abagore rya Nyamirambo rimaze rifunguye amarembo ku bagore bifuza kwihugura ndetse no kwiga gusoma,kubara no kwandika ku batabizi ubu riratangirwa ubuhamya n’abarigana aho bavuga ko ribafatiye runini mu kongera ubumenyi.

Umuyobozi w’iri somero MUGENI Aime nawe avuga ko bahisemo gushyiraho iri somero kugira ngo rifashe abagore guhuguka muri byose, mu rwego rwo kudasigara inyuma mu iterambere.

Yagize ati :‘’Ni byiza ko abagore bahugurwa mu gusoma kuko nk’ubu itegeko runaka rishobora gusohoka rikureba cg rikurengera ariko kuko udasoma ugasanga rigupfiriye ubusa.

Nkubu abagore benshi ntibazi amategeko mashya abarengera kandi arahari.Ariko iyo baje batugana tubafasha gusoma bakanamenya ayo mategeko twifashishije ibitabo bishya biba byasohotse.

Twigisha n’abagore bataba bazi gusoma no kwandika Kuko hari benshi baje ntabyo bazi ariko ubu bamaze kubimenya”.

Aha yatanze urugero rw’abagore baza bashaka gukora umwuga w’ubudozi ariko bakagira ikibazo cyo kuba batazi gusoma bikababera inzitizi kuko ntabwo umuntu yakora uwo mwuga atazi kwandika .

Ashishikariza abagore kwihugura bakoresheje gusoma kugira ngo badasigara inyuma kuko gusoma bibafasha kumenya amateka y’ibyahise no kumenya ibigezweho kugira ngo isi itabasiga kandi gusoma ni ikintu cy’ingenzi kuko umuntu usoma aba yiga, dore ko burya n’umubyeyi umurage wa mbere aha umwana we ari ukwiga.Akaba ahamagarira bandi babyifuza kugana iri somero rikabafasha dore ko ubu abahahugurirwa babatangira ubuhamya.

Ibi bikaba bishimangirwa na bamwe mu bagore bahugurirwa kuri iri somero aho bavugako bahungukiye ubumenyi bwinshi. ASMA NIKUZE na mugenzi we

UWAMARIYA ni bamwe mubahabwa amahugurwa kuri iri somero ariko bishimira cyane amahirwe bagize yo kugana iri somero bakahungukira ubumenyi,bakaba banashishikariza abandi bagore bagenzi babo baba batazi kusoma no kwandika ko bagana ahantu hatangirwa ubumenyi nkubwo kabone naho baba batarakandagiye mu ishuri kuko ngo kubaho utazi gusoma no kwandika bitera ipfunwe bikaba n’ imbogamizi muri byinshi.

Iri somero ry’abagore ry’i nyamirambo riherereye mu Biryogo,ahazwi nko ku bisima,rikaba ryaratangijwe n’urugaga rw’abagore rwitwa Nyamirambo Women center mu mwaka wa 2014 rikaba ritanga amahugurwa ku bagore mu kubashishikariza kugira umuco wo gusoma ndetse rikanigisha gusoma,kwandika no kubara ku bagore batabizi kandi ibyo byose bakabikora ku buntu ntawe basubiza inyuma kandi bikaba ubushake bw’umuntu kuza kuhahugurirwa,nkuko twabisobanuriwe n’umuyobozi w’iri somero ufasha aba bagore kubahugura MUGENI Aime

Abagore bagana isomero ry’i Nyamirambo bigaragara ko bishimira urwego bamaze kugeraho babikesheje iri somero.

MUKANZIZA Pascasie/ agasaro.com