Uruguay : umukobwa w’imyaka 11 yanze gukuramo inda nyuma y’uko afashwe ku ngufu

Yanditswe: 08-05-2015

Muri Uruguay, umwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu ku myaka 11 maze agatwita yanze gukuramo inda. Uyu mukobwa yafashwe ku ngufu na sekuru wa murumuna we bahuje se. ibi bikaba byakomeje guteza impagarara muri iki gihugu.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa (AFP) , uyu mukobwa yafashwe ku ngufu n’uyu musaza ubwo yasuraga umuryango we nkuko bisanzwe aho utuye mu gace ka Montevideo. AFP igira iti : “aya marorerwa yabaye ubwo uyu mwana yajyaga gusura umuryango we.”

Uyu mukobwa atwite inda ifite igihe kigera ku byumweru 16 akaba ari kwitabwaho aho acumbikiwe mu bitaro bya Pereira Rosell biri mu mujyi mukuru w’iki gihugu.

Ubusanzwe, itegeko muri iki gihugu rigena ko umuntu w’igitsinagore yemerewe gukuramo inda igejeje ku byumweru 12 naho ufashwe ku ngufu ni ibyumweru 14. Nubwo uyu mukobwa we igeze ku byumweru 16 yiyemeje ko atazayikuramo.

ibi byatumye benshi bavuga ko uyu mukobwa yaba afite ibibazo byo mutwe ndetse n’ibibazo by’imyigire bikaba aribyo bituma adashaka gukuramo inda.

Gusa, abaganga bamukurikiranira hafi batangaza ko uyu mukobwa ndetse n’umwana atwite ari bazima. Abaganga bavuga ko nta kindi kibazo afite cyaba kimutera kuba adashaka gukuramo inda. Bityo rero ibi bimuha uburenganzira bwe kuba yarafashe iki cyemezo dore ko nta tegeko ribimuhanira.

Rero,, ibi biri gukurura impaka nyinshi muri iki gihugu dore ko hamaze iminsi hagaragara ifatwa ku ngufu rikabije rishingiye ku gitsina ry’abana. Imibare ya UNICEF igaragaza ko abakobwa 2 bari hagati y’imyaka 10 na 14 babyara buri munsi.

Lavenir.com
SHYAKA Cedric