Uko warwanya ibyuya n’impumuro mbi ukoresheje ibumba

Yanditswe: 09-05-2015

Ibumba ni kimwe mu bintu birwanya impumuro itari nziza ku mubiri ndetse rikavura n’ibyuya byaba ibyo mu kwaha cyangwa se ibyo mu birenge. Ku bafite bimwe muri ibyo bibazo tugiye kubagezaho akamaro k’ibumba ndetse n’uko rikoreshwa mu kuvura ibyuya n’impumuro mbi.

Ibumba rivura ibyo bibazo kuko rinyunyuza amavuta adakenewe mu mubiri ndetse rigakurura ibyuya, rikanarwanya bacteries zitera impumuro mbi.

Mu gihe ufite ikibazo cy’impumuro inuka mu kwaha, ibyuya byo mu kwaha no mu birenge, ufata agafu k’ibumba ry’umweru ukagasiga mu kwaha cyangwa se mu birenge rya bumba rigenda rinyunyuza ibyuya n’amavuta adakenewe mu mubiri nyuma y’igihe gito ugasanga ibyuya byo mu kwaha ntabyo ukigira kandi n’impumuro mbi yo mu birenge no mu kwaha nayo irashira.

Ubwo nibwo buryo bwiza kandi budahenze wakoreshamo ibumba ugakira impumuro mbi n’ibyuya byo mu kwaha no mu birenge dore ko usanga bibangamira abantu benshi.

Sandrine U.