Impamvu ihohoterwa rikorerwa mu ngo rigomba kuganirwaho mu rusengero

Yanditswe: 09-05-2015

Ihohoterwa ribera mu ngo rikorerwa hagati y’abashakanye rigomba kuvugwa no mu nsengero, gusa ahanini usanga abantu birengagiza ko hagati y’abakirsto bashakanye hashobora kuba hagaragaramo ihohoterwa bakareba ku bikorerwa inyuma gusa kandi imitima yabo idasukuye.

Dore impamvu 3 mukwiye kujya muganira ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo no mu nsengero :

Mu bakiristo naho haba ihohoterwa : Mu bakiristo naho haba ihohoterwa rikorerwa mu ngo nubwo ahanini hari abakeka ko abakristu babana neza nta hohoterwa bakorerwa cyangwa se ngo barikorere abo bashakanye.

Ihohoterwa rishobora gukorwa bucece nk’ibindi byaha byose : nkuko ibindi byaha byose bikorwa mu rwihisho, hari ihohoterwa ryo mu rugo naryo rikorwa bucece ku buryo abashakanye aribo bamenya ibibera hagati yanyu. Burya hari abakiristu benshi bajya gusenga baseka ariko ugasanga imitima yabo iremerewe kubera ihohoterwa bakorerwa mu ngo zabo.

Byabya byiza rero kujya havugwa ibyerekeye ihohoterwa rikorerwa mu ngo abihana bakihana kandi bakongera kwiyunga.

Ikibazo cy’ihohoterwa kirabareba mwembi : ikintu kimwe tugomba kuzirikana n’uko kuganira ku ihohoterwa bibareba mwembi haba ukorera ihohoterwa ndetse n’urikora. Akenshi usanga mu nsengero n’abagerageza kuvuga ku ihohoterwa bavuga ku ruhande rw’abahohoterwa bakirengagiza ko mu rusengero harimo n’bandi bahohotera abo bashakanye, abakozi bo mu rugo n’abana.

Ni byiza rero ko gihe mu rusengero rwanyu mwateguye kuvuga ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo , mujye muvuga ku mpande zombi.

Abakiristu ntibakwiye kwirengagiza kuganira ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko nkuko tumaze kubibona hari impamvu nyinshi usanga nabo bibareba kubiganiraho bakabishakira umuti igihe bateranye mu rusengero, haba ku bakorerwa ihohoterwa no ku barikora kuko izo mpande zombi zihaboneka.

Byakuwe kuri christianity.com
Gracieuse Uwadata