Grace, umutoza wa mbere w’umugore mu mupira w’amaguru

Yanditswe: 10-05-2015

Grace Nyinawumuntu niwe mugore wa mbere kugeza ubu wabaye umutoza mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse akaba ari nawe wa mbere wabaye umusifuzi. Kuri ubu
Grace ni umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore n’ikipe y’abagore ya AS Kigali..

Nubwo usanga Grace avuga ko agihanganye n’imyumvire ishingiye ku buringanire, aho usanga abantu bavuga hari ibyo umugore atakora, Grace avuga ko atazacibwa intege n’ibyo bavuga ko ndetse agomba kubumvisha ko abagore nabo bashoboye.

Grace kandi yagize uruhare mu ishyirwaho ry’ikipe y’abagore ya AS Kigali, akaba anayibereye umutoza aho yayifashije gutwara ibikombe birenga 5 kuva muri 2010.
Grace yavukiye mu Rwanda, mu ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Kayonza. Yakuze ari impfubyi nyuma yaho ababyeyi be bitabye Imana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Grace avuga ko yakunze gukina umupira w’amaguru akiri muto kuko yatangiye afite imyaka 10. Icyo gihe yabaga akinana n’abahungu kuko nta bakobwa bakundaga gukina umupira w’amaguru. Iwabo baramubuzaga ndetse hakaba n’igihe abikubitirwa. Ibyo ntibyamucaga intege kuko yakomeje akajya awukina kuko yakundaga kuwukina.

Ubwo yageraga mu mashuri yisumbuye yakinnye mu ikipe y’ikigo ya Lycée de Kigali. Arangije amashuri yisumbuye yakinnye mu ikipe yabayeho bwa mbere mu mupira w’amaguru mu bakobwa y’Urumuri FC. Avuye muri iyo kipe yakiniye Akarere ka Nyamirambo kakiriho mu mwaka wa 2002. Nyuma habayeho gutoranya abakinnyi bo mu mujyi wa Kigali hashyirwaho ‘ Ikipe y’Umujyi wa Kigali’.

Iyo kipe nayo Nyinawumuntu yari mu bakinnyi bayigize. Icyo gihe muri buri ntara n’umujyi wa Kigali hari ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore. Nyinawumuntu M. Grace yakomeje muri Kaminuza ya KIE, aho yakurikiye ibijyanye na Siporo. Ubwo yari muri Kaminuza yaje kugira ikibazo cyo kuvunika mu ivi mu mwaka wa 2004. Yabonye atazakomeza gukina ati « Reka ngane mu gusifura umupira w’amaguru kuko ntago nawuvamo gutya ».

Nyinawumuntu M. Grace yasifuye igihe cy’imyaka itatu agera ku rwego rwo gusifura imikino yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo. Mu gusifura yashakaga no kwerekana ko n’abagore nabo babishoboye nk’abagabo.

N’ubwo yasifuraga ngo ivi ryaranze rirakomeza rimumerera nabi ku buryo gusifura byamugoraga dore ko burya bisaba kuba wiruka ku kibuga ukurikira umupira kugira ngo hatagira amakosa aba akagucika.

Yaje kubona rero mu gusifura mu bakobwa hamaze kubonekamo abandi kandi nabo bashoboye n’ivi rimutenguha ahitamo kuba umutoza w’amakipe y’abagore.

Yinjiye mu byo gutoza arangiza Kaminuza mu bijyanye na Siporo mu mwaka wa 2007 urangira. Amahugurwa ya mbere mu butoza yayabonye mu mpera z’umwaka wa 2007. Ayo mahugurwa ngo yarimo abagabo 23 n’abakobwa 3. Mu bizamini bahawe Nyinawumuntu yabaye uwa kabiri muri abo 26.

Nyinawumuntu M.Grace yatangarije Imvaho Nshya ko n’ubwo atoza ikipe ya AS Kigali ndetse n’Amavubi y’abagore, ko agira umunsi wo gutoza abakinnyi be gutoza. Ibi ngo abikorera kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi hazaboneke abatoza benshi mu mupira w’amaguru mu bagore..

Muri 2013 Grace yahawe ibihembo bya DIVA Africa Awards ku bwo uruhare yagize mu guteza imbere umupira w’abagore mu Rwanda.

Vuba aha Grace yashinze urugo akaba avuga ko hari ubwo umugabo we yigeze kumusaba ko yahagarika ibyo gutoza ngo nta mugore wubatse wababaye umutoza, iyo myumvire y’umugabo we kimwe n’abandi bumva ko iyo umugore akinnye cyangwa se agatoza aba atandukanye n’abandi bagore, n’ibyo ahanini usanga Grace ahangana nabyo.

Nyinawumuntu avuga ko ashimishijwe n’ibyo amaze kugeraho abikesheje umupira w’amaguru kuko ni nawo umubeshejeho kandi arahamya ko ari mu bantu badahembwa amafaranga make mu gihugu.

Arasaba rero abayeyi kujya bareka abana babo bagakina umukino bashatse kuko bashobora kubabuza amahirwe mu buzima. Asaba abakobwa nabo kumva ko umupira w’amaguru ari umukino nabo bakina kandi ukababeshaho.

Source : Imvaho nshya na Thenewtimes

Gracieuse Uwadata