Impamvu hari abakozi batinya kuvuga ko bahohoterwa mu kazi

Yanditswe: 11-05-2015

Guhohohoterwa no kubuzwa amahwemo mu kazi hari itegeko ribibuza nubwo usanga hari bamwe batazi icyo iryo tegeko ribamariye nuko rigomba kubahirizwa mu kazi ugasanga baharenganira kubera impamvu zitandukanye.

Nubwo hari itegeko ribuza gukorera abakozi ihohoterwa, usanga hari abakozi bamwe batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa kubera impamvu zitandukanye nkuko abo twaganiriye babidutangarije :

Umukobwa umwe urangije kaminuza wigisha mu mashuri y’inshuke, utarashatse ko tuvuga izina rye avuga ko aramutse abonye akazi kamuhemba amafaranga menshi ashobora kugwa mu mutego wo guhohoterwa ntabivuge.

Uwo mukobwa yagize ati : “Akazi nkora ko kwigisha mu mashuri y’inshuke karamvuna kandi simbone umushara ufatika, ubwo rero ndamutse mbonye umpa akazi keza, ashobora no kumpohotera akansaba gusimbura umugore we nkaba natinya guhakana cyangwa se ngo mutange mu mategeko kuko nzi ko aho navuye ari habi ntashaka gusubirayo”

Kamanzi ni umusore wikorera ku giti cye ariko mbere yaho yari afite umukoresha umuhoza ku nkeke ashaka ko baryamana ndetse aza no kumwirukana abimuzijije.

Kamanzi yagize ati : “ Ahanini abantu babuzwa kujya mu nkiko kurega abakoresha babo babahohotera kubera ko nta bimenyesto wapfa kubona ugahitamo kwicecekera. Ubu nkanjye nabuzwaga amahoro n’umugore wankoreshaga ariko nkabura aho nahera murega, agera naho aranyirukana sinamujyana mu nkiko kuko nabonaga ntabona ibimenyetso”

Ese ubundi itegeko rivuga iki ku bahohoterwa mu kazi ?

Itegeko n° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda umutwe wa gatatu, icyiciro cyawo cya gatatu, riteganya ko abakozi barindwa ihohoterwa no kubuzwa amahwemo ku buryo bukurikira :

Ibuzwa ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Birabujijwe guhohotera umukozi uwariwe wese bishingiye ku gitsina cyangwa se kumubuza amahwemo mu buryo buziguye cyangwa butaziguye byose mu rwego rw’akazi

Ukureka akazi k’uwahohotewe

Ukureka akazi kw’umukozi wakorewe ihohoterwa n’umukuriye ku kazi bifatwa nko kwirukanwa nta mpamvu.

Ibuzwa ryo guhanwa mu gihe cy’ihohoterwa

Nta mukozi ushobora guhanwa kubera ko yavuze cyangwa yatanze ubuhamya ku ihohoterwa.

Nkuko bigararagazwa n’ibitekerezo byabo twaganiriye, ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu kazi usanga abesnhi batinya kubivuga kandi nyamara hari itegeko rirengera abakozi bahohoterwa.

Gracieuse Uwadata