Kate Middleton yandikiye ibaruwa ikora ku mutima abana batagira kivurira

Yanditswe: 12-05-2015

Kate Middleton yandikiye abana batagira kivurira ibaruwa ibakora ku mutima Aha hari mu rwego rwo kongera gukangurira Abongereza muri rusange gufasha aba bana mu cyumweru cyiswe Children Hospice Week.

Iki cyumweru cyahariwe gufasha abana b’imbabare mu buryo butandukanye cyatangiye ku ya 11 kiba kizarangira ku ya 17 Gicurasi. Aha harimo abana barwaye ndetse n’abafite ubumuga butandukanye. Uyu mubyeyi yahisemo kwicara akandikira aba bana mu rwego rwo kubafata mu mugongo ndetse n’ababyeyi babo.
Iyi baruwa irimo amagambo ahumuriza ndetse anakora ku mitima ya benshi.

Nk’uko yabyanditse, yagize ati : “ ku miryango ifite abana bafite ibibazo, iyi minsi ikwiye kuba iy’agaciro n’urwibutso ndetse n’ibyishimo bihoraho. Ibitaro by’abana bikora ibishoboka byose kugira ngo habeho ibyishimo kabone n’ubwo haba ari mu bihe bikomeye imiryango iba yaraciyemo. Nizeye ko tuzafatanya muri Children Hospice’s week ndetse tunishimira akazi kakozwe kugira ngo iyi miryango yongere kwishima.”

Tubibutse ko Kate Middleton amaze igihe kigera ku byumweru bibiri yibarutse umwana w’umukobwa. Uyu mwana w’umukobwa yahawe izina rya Charlotte Elizabeth Diana, akaba ari umwana we wa kabiri nyuma y’undi yari yarabyaye muri 2013 witwa George.

Aufeminin.com
SHYAKA Cedric