Ubuhamya : Gushaka umuntu tutaziranye byankozeho

Yanditswe: 12-05-2015

Ndi umubyeyi w’abana babiri, mfite ubuhamya burebure bw’ingaruka natewe no gushaka umugabo tutaziranye. Reka mbagezeho uko nashakanye n’uwo mugabo tutaziranye nuko byaje kungendekerai :

Muri 2008 igihe nari ndangije amashuri yisumbuye ndindiriye amanota y’ibizamini bya leta natangiye gushakisha akazi ngo nzabone amafaranga yo kwirihira kaminuza mu gihe ntabonye amanota anyemerera kubona bourse.

Abakobwa b’inshuti zanjye baje kundangira umusore wari ufite uruganda ruto mu murenge duturanye, bambwira ko ashaka abakozi bo kumukorera mu ruganda.

Naramuhamagaye ambwira ko nzamusanga iwe mu rugo tukavugana. Naje kujya yo kuko numvaga nshaka akazi cyane. Yakiriye dossier nari mushyiriye zo gusaba akazi, nyuma aza kunsaba ko twaryamana ndabyanga, ageze aho akajya ambwira ko ntazaboba akazi niba ntabyemeye.

Nyuma twaje kuryamana ahita antera inda, dukoresha ubukwe hutihuti ntamuzi nawe atanzi kuko namubonye amaso ku maso bwa mbere ubwo namushyiraga dosiye yo gusaba akazi.

Ingaruka zo gushaka umuntu mutaziranye
Ubwo amanota y’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye yaje gusohoka, nsanga narabonye amanota anyemerera kujya muri kaminuza. Ibyo byaje kuba ihurizo rikomeye kuri jye kuko umugabo atashakaga ko njya kwiga agashaka ko mbanza nkarera umwana nkazajya kwiga nyuma.

Kumbuza kujya kwiga si uko yari adufitiye impuhwe ari jye ari n’umwana kuko byarashobokaga ko nakwiga ntaha mu rugo, ikigo bari banshyizemo twari duturanye.

Yakomeje gutsimbarara ku kumbuza, naje kujyayo ku gahato, kuva ubwo aba abonye impamvu atangira kwanga kumpa amafaranga anjyana ku ishuri, bigeza aho ahagarika n’amafaranga yo guhaha kandi ariwe wari ufite akazi njye ntako.

Hashize igihe gito naje kumenya ko umugabo wanjye afite abana yabyaye hanze ndetse bashaka no kumufunga kuko yabihakanaga.

Kuva ubwo uruganda rwe rwatangiye guhomba akajya antuka ancyurira ko ari jye umuhombeje, ngo ntiyari yarampanze kuri gahunda. Uko yambwiranga amagambo ankomeretsa najye natekerezaga ko twabanye tutabanje gukundana yagerekaho kunkubita no gusinda nkumva nasubira iwacu ariko nkabona ntaho najya kuko nta babyeyi ngira.

Nakomeje kwiga ariko bikangora kubera ibibazo.Nnyuma nza guhita nsama indi nda umwana ataramara n’umwaka ; bikubitiyho ko nabagaho ari ugushakisha umugabo atanyikoza, numva neza ubuzima burahagaze.

Naje kubyara umwana wa kabiri w’umukobwa n’uwa mbere yari umukobwa nabyo biba bibaye ikibazo ngo mbyara abakobwa gusa. Akenshi abantu bazi ko abagabo bagira imyumvire nk’iyo ari abagabo batize, nyamara umugabo wanjye yavugaga atyo yarize arangiza kaminuza azi neza ko umugabo ariwe utanga igitsina cy’umwana.

Nihuse rero, ubwo nabaye mpagaritse kwiga umwaka umwe kugira ngo mbanze ndere abo bana bari indahekana, umwaka urangiye nza gusubira mu ishuri.
Ubwo umugabo yakomeje guhomba agezaho arafunga neza akajya abura nayo kujyana mu kabari, ahubwo akantesha umutwe n’ayo abonye akayajyana mu ndaya.

Nakomeje kubona ubwo buzima bugoye mfata abana mbohereza kwa mama wacu (tante) , ubundi njya mu nkiko nsaba gutandukana n’umugabo ubu ndashakisha akazi ngo nzabashe kurera abana banjye, iby’abagabo nabivuyemo.

Agasaro.com