Ibikorwa bya GLF Rwanda mu guteza imbere abari b’u Rwanda

Yanditswe: 14-05-2015

Ihuriro ry’abakobwa b’abanyeshuri n’abahoze ari abayobozi biga muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda( GLF), rikomeje gutanga umusanzu mu guteza imbere no kumvikanisha ijwi ry’ umwari w’u Rwanda rimuremamo ubushobozi bwo kuba umuyobozi mwiza w’ejo hazaza akangurirwa kubyaza umusaruro ingufu n’ubushobozi yifitemo, babinyujije mu bikorwa bitandukanye bakora.

Girls’ Leaders Forum (GLF) Rwanda ni Forumu ihuza abakobwa b’abanyeshuri n’abahoze ari bo bari mu myanya y’ubuyobozi muri kaminuza n’ amashuri makuru , yatangiriye mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 2012 itangizwa n’abakobwa bari abayobozi icyo gihe, ubu ikaba imaze kugera muri kaminuza n’amashuri makuru 20 mu zirenga 30 ziri mu Rwanda.

Ni nyuma yuko bigaragaye ko abakobwa bari muri kaminuza bari bafite imyitwarire idakwiriye umwari w’u Rwanda igatuma batwara inda batateganyije abandi bakandura HIV/AIDS.

Hari kandi abishoraga mu busambanyi n’ ibiyobyabwenge,gukuramo inda, guhagarika amasomo. Ibi byose hamwe no kutigirira icyizere ngo bitabire kujya mu buyobozi bw’abanyeshuri , kutitabira gahunda z’ibiganiro mbwirwa ruhame, nibyo byatumye hashyirwaho GLF Rwanda mu rwego rwo guhanga n’ibyo bibazo.

Iyi Forumu igendera ku nkingi z’ingenzi ziyifasha kugera ku ntego zayo. Izo ngingo ni :
Guhugura no kongerera ubushobozi abakobwa mu bijyanye n’imiyoborere, kubahugura ku buzima bw’imyororokere, kurwanya inda zitateguwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda,kubahugura ku bijyanye no kwihangira imirimo hagamijwe kurwanya ubukene, gukorera ubuvugizi abakobwa bari muri za Kaminuza, abari mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abandi bakobwa bose muri rusange ku bibazo bitandukanye bahura nabyo.

Si ibi gusa kuko GLF igira gahunda ngarukamwaka nk’ umwari ubereye u Rwanda aho bashishikariza abakobwa kugira indangagaciro zo kwiyubaha n’ibindi hitabwa ku bakobwa bari mu mashuri makuru na za kaminuza, amashuri yisumbuye ndetse n’abakobwa bo mu byaro. Ubu bukangurambaga bukorwa muri Werurwe, bikanahuzwa n’ukwezi kwahariwe umugore.

Indi gahunda ya GLF ni “Urashoboye nawe” iyi gahunda igamije gutinyura abakobwa no kubaremamo icyizere cyo kwitabira kujya mu buyobozi aha hakaba hitabwa ku banyeshuri bo muri kaminuza n’ amashuri makuru bigakorwa muri Gicurasi.

Hari na gahunda ya Seruka iyi gahunda igamije kwigisha abakobwa bashoje kaminuza uburyo bagomba gukomeza kwitwara neza, gushakisha imirimo mu buryo bukwiye n’uburyo bwo kwitwara mu gihe udafite akazi. iyi gahunda ikorwa muri Nyakanga.

Gahunda yitwa Menya n’ibi yo iba ireba abanyeshuri bashya batangiye kaminuza n’amashuri makuru ikabafasha kumenyera ubuzima bwa kaminuza, hirindwa uburangare,ibishuko n’ibindi byabicira ejo hazaza.

Uretse guteza imbere umwari w’u Rwanda GLF Rwanda yifatanya n’abanyarwanda muri gahunda zose nko gukora imiganda, kuremera abatishoboye, kwifatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hasurwa kandi hagafashwa abacitse ku icumu.

Mu myaka itatu GLF imaze ishinzwe, ibikorwa byayo bimaze kugeza umwari w’u Rwanda ku rwego rushimishije kuko usanga abakobwa bayirimo bitabira kwiyamariza kuba abayobozi, bivuze ko basigaye bifitiye icyizere. Abagize GLF kandi bahawe amahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku buryo ikibazo cy’inda zitateganyijwe mu banyeshuri ba kaminuza cyagabanutse.

Ku bijyanye no kwihangira imirimo, hari benshi bamaze kugira intambwe batera. Urugero : Mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda abakobwa baho bakora ibintu by’ubukorikori nko kuboha ,gukora amaherena n’ibindi. Muri Rubirizi Campus abakobwa bo muri GLF bakora Cake, gushushanya imideri y’imyenda n’inkweto, n’ahandi muri za kaminuza usanga barihangiye imirimo.

Ibi byose bikorwa n’iyi forumu ni mu rwego rwo kurinda ejo hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda arizo mbaraga z’igihugu

Byateguwe na Devothe Uwase : ushinzwe itangazamakuru muri GLF
Byemejwe na Rosette Nkundimfura : Umuyobozi mukuru wa GLF