Amoko ya teinture ajyanye n’uruhu rwawe

Yanditswe: 15-05-2015

Teinture zo mu musatsi si ugupfa kuzishyiramo gusa kuko ziba zijyanye

Teinture ya shokola : Teinture ya shokola ibera bantu bose ariko cyane cyane akabera bantu birabura n’abafite imibiri yobi kurusha ab’inzobe.

Teinture y’imvi : nubwo ku ifoto hariho umuntu w’inzobe ahanini teinture y’imvi ibera bantu birabura cyane bafite igikara kinoze. Abantu b’inzobe nabo bajya bayishyiraho ariko ntibabera nk’abantu b’inzobe.

Teinture y’umukara :ahanini hakoreshwa ina cyangwa se kanta mu mwanya wa teinture y’umukara ikaba ibera cyane abantu b’inzobe.

Teinture y’umutuku : teinture y’umutuku ibera abantu b’inzobe haba ku misatsi migufi cyangwa se ku misatsi miremire. Ushobora gushyiramo agateinture gake nabyo bibera abantu b’inzobe.

Teinture nke ya shokola : iyi teinture nayo ibera abantu birabura cyane cyangwa se abafite imibiri yombi.

Teinture y’umuhondo : iyi teinture yo ikoreshwa ku bantu b’inzobe iyo ari nke ariko iyo ushaka gusiga mu musatsi hose ibera abantu birabura.

Teinture y’umutuku uruhande rumwe : Iyi teinture nayo ikoreshwa ku bantu b’imibiri yombi no ku bantu b’inzobe .

Ubwo ni bumwe mu bwoko bwa teinture wakoresha zijyanye n’uruhu rwawe

Gracieuse Uwadata