Biravugwa ko Kim Kardashian yaba atwite umwana wa kabiri

Yanditswe: 15-05-2015

Biri kuvugwa ko Kim Kardashian yaba atwite inda ya kabiri. Uyu mugore azwiho kuba ari umunyamideli ukomeye ndetse wamenyekanye cyane mu kiganiro kigaragaza ubuzima bwe n’umuryango we cyitwa “Keeping Up With The Kardashians. Kuri ubu we n’umugabo we Kanye West bari bamaze igihe kinini bashakisha undi umwana.

Mu minsi yashize nibwo uyu muryango wagiye ugaragara henshi mu bitangazamakuru, uvuga bifuza kubona umwana wabo wa kabiri. By’umwihariko, Kim Kardashian ntaho atatangaje ko yifuza umwana wa kabiri dore ko no muri icyo kiganiro yabigarutseho inshuro nyinshi.

Bimwe mu bitangazamakuru bigira biti : “ Kim Kardashian aratwite. Biravugwa ko y’aba afite inda y’amezi atatu gusa we na Kanye West bakaba baririnze kugira icyo batangaza hakiri kare.” Gusa, hakomejwe kwibaza impamvu batari kugira icyo batangaza ndetse hakibazwa niba ibyo ibi bitangazamakuru bivuga byaba ari byo.

Impamvu nyamukuru yaba inugwanugwa ku kutagira icyo batangaza, ahanini barikwirinda kuba bagira icyo bavuga mbere y’uko bizera niba uku gusama kwa Kim Kardashian kwaba nta kibazo gufite kuko nyuma byabagora kandi bamaze igihe kinini babitegereje.

Muri iyi minsi, Kim Kardashian yakunze kujya kureba abaganga b’inzobere mu bijyanye n’imyororokere kandi bakomeye kugira ngo arebe aho ikibazo cyari giherereye. We n’umugabo we bakoze ibizamini byinshi ngo barebe niba nta kibazo baba barahuye nacyo kibabuza gusama umwana wa kabiri.

Tubibutse ko bari basanzwe bafite umwana umwe w’umukobwa witwa North West. Uyu mwana afite imyaka ikabakaba itatu. Kuri ubu ntibiremezwa neza niba koko Kim Kardashian atwite dore ko nta kintu we n’umugabo we Kanye West bari babitangazaho.

Aufeminin.com
SHYAKA Cedric