Ibintu byagufasha guhorana isuku mu gikoni

Yanditswe: 15-05-2015

Isuku yo mu gikoni iba ikenewe cyane kurusha ahandi mu rugo kuko ariho abantu bandurira indwara zituruka ku myanda ahanini. Mu rwego rwo kwirinda kwanduzwa n’umwanda wo mu gikoni dore ibintu byazajya bigufasha kuhagirira isuku.

Jya ufata umwanya wo kuhikorera isuku : ahanini abantu ntibabona umwanya wo kwikorera isuku buri munsi kubera akazi n’zindi nshingano z’urugo, ariko byaba byiza ugiye wibuka ko umukozi atagukorera byose ugafata umwanya niyo byaba rimwe mu cyumweru ukahikorera isuku, cyangwa se waba ubishoboye ukajya usiga uhakoze buri gitondo mbere yo kujya ku kazi.

Jya ukora isuku mu gikoni ukimara guteka : Ahanini umwanda iyo utinze ahantu nko mu gikoni bituma harushaho gusa nabi kurushaho ugasanga ugiye kuhakora isuku hamaze kuza amasazi akwirakwiza imyanda mu rugo.

Jya upanga ibintu byo mu gikoni ku murongo : Iyo ahantu hari akavuyo bituma umwanda uhororokera ku buryo bworoshye. Ni byiza ko mupanga neza mu gikoni buri kintu kikagira umwanya wacyo.

Koresha amasabune yica amabacteries mu gusukura mu gikoni : Gukora isuku yo mu gikoni bisaba ubwitonzi kandi ugakoresha amasabune yabugenewe kuko ntiwavuga ko wakoze isuku kandi wogesheje amazi gusa.

Ibyo ni bimwe mu byagufasha guhorana isuku mu gikoni dore ko ari ahantu haba hakeneye isuku yihariye.

Gracieuse Uwadata