Inyama ziseye mu muceri

Inyama ziseye n’umuceri ni ifunguru ryiza cyane kandi ryoroshye gutegura dore ko mu kuritegura bidasaba ubuhanga buhambaye.

Dore uko wategura iryo funguro :
Ibikoresho :

  • Inyama ziseyey garama 600
  • Ibitunguru 3
  • Ibirahure 3 by’umuceri
  • Sauce tomate
  • Inyanya 3 zihase kandi ziseye
  • Ikirungo cy’ifu akayiko 1
  • umunyu
  • Urusenda ( ku barukunda)

Uko bikorwa :

  1. Kata ibitunguru mo udusate duto
  2. Teka umuceri mu mazi make ikirahure kimwe cy’umuceri ukibarire ibirahure 2 cyangwa 3 by’amazi
  3. Mu gihe utetse umuceri ku rindi ziko uba ukaranga inyama
  4. Ongeramo sauce tomate n’inyanya n’ikirungo cy’ifu
  5. Iyo byose bimaze gutungana ufata wa muceri ukawusuka mu isosi ariko witonze kugirango byose bitaba isosi cyane.

Muryoherwe !

Gracieuse Uwadata