Inyama ziseye mu muceri
Inyama ziseye n’umuceri ni ifunguru ryiza cyane kandi ryoroshye gutegura dore ko mu kuritegura bidasaba ubuhanga buhambaye.
Dore uko wategura iryo funguro :
Ibikoresho :
- Inyama ziseyey garama 600
- Ibitunguru 3
- Ibirahure 3 by’umuceri
- Sauce tomate
- Inyanya 3 zihase kandi ziseye
- Ikirungo cy’ifu akayiko 1
- umunyu
- Urusenda ( ku barukunda)
Uko bikorwa :
- Kata ibitunguru mo udusate duto
- Teka umuceri mu mazi make ikirahure kimwe cy’umuceri ukibarire ibirahure 2 cyangwa 3 by’amazi
- Mu gihe utetse umuceri ku rindi ziko uba ukaranga inyama
- Ongeramo sauce tomate n’inyanya n’ikirungo cy’ifu
- Iyo byose bimaze gutungana ufata wa muceri ukawusuka mu isosi ariko witonze kugirango byose bitaba isosi cyane.
Muryoherwe !
Gracieuse Uwadata