Koperative" Ihangane Ruli"yabakuye mu bibazo

Yanditswe: 18-05-2015

Mu buhamya bwa bamwe mu banyamuryango ba koperative “ Ihangane Ruli” yo mu murenge wa Ruli akerere ka Gakenke, bagaragaza ko mbere yo kwibumbira muri koperative ubuzima bwari bukomeye, ariko ko ubu koperative yatumye bahindura ikiciro cy’ubuzima bagatera intambwe bagana mu kindi.

Nyiransabimana Colette agaragaza aho koperative yamukuye n’aho imugejeje nyuma yo gutereranwa n’ umuryango amaze kubyarira iwabo bikamutera imbaraga zo gukoresha amaboko ye yiga umwuga w’ ububoshyi ngo arebe uko yarengera ubuzima bw’ uwo yabyaye.

colette yagize ati :"Nabyariye iwacu jyenyine mu bakobwa batanu, baranterana bambuza epfo na ruguru mbura uko mbaho nigira inama yo kwiga ububoshyi ninjira muri koperative imfasha gutunga no gutangira mitiweli abantu 5 kandi narayitangirwaga na leta. Narihiye umwana wanjye yarangije amashuri ndetse ndi kwiyubakira n’ inzu nziza k’ umuhanda. Ahubwo kugeza ubu abantereranye baza kungisha inama y’ uko umuntu yikura mu bibazo."

Uyu mugore yongeraho ko iyo aza kuguma mu buzima bw’ ibicibwa yari no guhita apfa kuko yabanaga n’ ubwandu bwa Sida, ariko koperative ikamubera urubuga rwo kwisanzura no gusangiza abandi ibihe bibi yanyuzemo bikamuha ikizere cyo kubaho kuko yabonaga abantu agisha inama bakamwumva.

Abenshi mu banyamuryango bagize koperative Ihangane Ruli usanga barayizanywemo n’ ibibazo ariko bakaza kuhabonera ibisubizo nk’ ukona Mujawayezu Velonize avuga ko yayigezemo nyuma y ogucikwa n’ umugabo akamutana abana babiri akigira i Kigali.

" Umugabo yantanye abana 2 ari bato ariko koperative imfasha kubona amafaranga ndabarera, nkabatangira mitiweri indetse ubu mbarihira amashuri bariga kandi arijye jyenyine wifasha."

N’ ubwo aba bagore bemeza ko iterambere bagezeho barikeshya kwibumbira murikoperative, baracyahura n’ imbogamizi zo kubona amarangi meza yo gutaka ibyo baboha banayabona bakayagura kugiciro gihenze nk’ uko babyivugira.

Iyi koperative ikorana kandi n’umushinga The Ihanagane project umushinga wita ku kuzamura imibereho y’abafite ibibazo kurenza abandi ibashakira ibikoresho byo kunoza umwuga wabo no kubona isoko, ikanafasha ibigo nderabuzima 7 bigize ibitaro bya Ruli byo mu karere ka Gakenke.

Ushinzwe gukurikirana umushinga w’aba babyeyi by’umwihariko Ngarambe J.Dieu yemeza ko kubona amarangi agezweho bikibabera imbogamizi mu iterambere ryihuse kandi ngo ari ikibazo rusange kuko bayakura muri Kenya ayisumbuye k’ ubwiza akava muri Amerika kandi akaza ahenze.

Gusa ibi ngo ntibica intege abanyamuryango b’ iyi coperative kuko ngo barushaho gukorana agatege kugirango bagurishe byinshi bityo babone amafaranga bashyira muri koperative ndetse n’ ayo bakemuza ibibazo bahura nabyo. Bagahera ho bashishikariza bagenzi babo batarasobanukirwa akamaro ko kwibumbira mu makoperative kuyagana ndetse no gushinga amashya kuko ngo yababereye isoko ry’ ikizere n’ iterambere.

Koperative yatangiye yitwa "Ihangane"izinary’ihumure ku bari abanyamuryango, yahawe ubwo yatangiraga gukora imirimo y’ ububoshyi mu mwakawa 2009, n’ abanyamuryango biganjemo abanyabibazo n’ ubukene 27, iza kwitwa Ihangane Ruli nyuma yo kubona ubuzima gatozi muri 2013.

Ubu abanyamuryango bayo bageze ku rwego rwo kwigisha umwuga abandi, bibanda ku babana n’ ubwandu bwa Sida.

ngiranemsi@gmail.com