Umuhanzikazi Mariah Carey arwaye bronchite

Yanditswe: 19-05-2015

Umuhanzikazi Mariah ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri ubu birimo biravugwa ko yaba arwaye bronchite. Iyi ni ndwara ikunze kwibasira imyanya y’ubuhumekero. Rero, ibi byatumye asubika gahunda zijyanye n’akazi ke ngo abashe kwivuza.

Muri iyi minsi nibwo Mariah Carey yatangaje ko arwaye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati : “ muraho. Muri iyi minsi ndimo ndarwana inkundura n’indwara ya bronchite. Ndimo ndoroherwa nta kibazo ariko ku bijyanye no kuririmba ndacyari mu kiruhuko nk’uko nabisabwe n’abaganga. Mumbabarire ku bw’ibitaramo nahagaritse ariko ndabizeza ko nzabisubukura tugakomezanya. Ndabakunda”

Nyuma yo kumenya iyi nkuru, bamwe mu bafana be babajwe no kuyumva abandi ntibigeze babyishimira na gato dore ko baba baramaze kwishyura. Mu cyumweru cyashize aherutse guhagarika igitaramo yari afite mu cyumba cyitwa Coloseum cyo muri hotel yitwa Caesars Palace iri muri Las Vegas. Iki kikaba cyari kimwe mu bitaramo bye bikomeye cyane abantu bari bategereje.

Mariah Carey afite inshingano zikomeye zo kongera kwisubiza abafana be dore ko icyo gitaramo yahagaritse kitimuwe ahubwo azabasubiza amafaranga yabo. Gusa nanone, hari abavuga ko hari ubundi buryo burimo butekerezwaho. Abumva bazagaruka mu mujyi wa Las Vegas, amatike yabo ashobora kuba yakwimurirwa muri icyo gitaramo.

Twabamenyesha ko n’ibitaramo bya Mariah Carey bitarangira ndetse na gahunda yabyo itaranononsorwa. Impamvu nyamukuru ibitera ari uko batarashyiraho ibiciro bya nyuma ku bijyanye no kuzinjira mu bitaramo.

Purepeople.com
SHYAKA Cedric