Ingaruka zo gukoresha umukozi w’umuhungu n’umukobwa

Yanditswe: 20-05-2015

Gukoresha umukozi w’umuhungu n’umukobwa bigira ingaruka nyinshi zitandukanye haba ku bakozi ubwabo cyane cyane uw’umukobwa no ku bakoresha be.

Dore zimwe mu ngaruka ugomba guhora witeze igihe ukoresha umukozi w’umuhungu n’umukobwa :

Kwishora mu busambanyi : abakozi iyo birirwana kandi ari umuhungu n’umukobwa baba bafite ibigeragezo byinshi byatuma bishora mu busambanyi ndetse ugasanga batoza bana imico mibi kuko baba birirwana nabo.

Guterana inda : ni kenshi uzasanga umukozi w’umuhungu n’umukobwa barateranye inda kuko baba birirwana mu rugo kandi ari inkumi n’umusore, ukazajya gusanga baramaze guterana inda

Gusuzugurana : umukozi w’umuhungu n’umukobwa ahanini usanga basuzugurana hakaba hari nubwo usanga barwana cyane cyane nk’iyo umwe akora amakosa undi akajya amurega cyangwa se umwe yarasabye undi ko bakundana akabyanga, bigatuma bahora basuzugurana.

Kwica akazi : Umukozi w’umuhungu n’umukobwa rimwe na rimwe usanga bica akazi kuko baba barangariye mu rukundo cyane cyane iyo barrio mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu ugasanga akazi karapfuye.

Kwiba ibyo mu rugo : hari abagira amanyanga ugasanga bacura imigambi yo kwiba no kugavura kuko baba barabyumvise kimwe umwe akajya ahishira mugenzi we.

Urugero niba umuhungu ari umuzamu umukobwa akaba akora mu gikoni ushobora gusanga umukobwa yiba ku byo guteka cyangwa se agafata amata y’umwana akayashyira umuzamu bakayinywera, hanyuma ibyo guteka umuzamu akabishakira isoko hanze.

Gusigana : hari abakozi bumva ko hari akazi k’umukobwa n’akazi k’umuhungu bityo bigatuma bica akazi cyane cyane iyo utabanje ngo umwe umuhe akazi ke undi umuhe ake.

Kwivanga mu buzima bw’urugo : Ahanini iyo umukozi w’umuhungu n’umukobwa bakundana babwirana buri kimwe cyose uzasanga binjira mu buzima bw ;abakoresha babo bakajya babavuga mu baturanyi.

Izo ni zimwe mu ngaruka uzabanza gutekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wo gukoresha umukozi w’umuhungu n’umukobwa.

Gracieuse Uwadata