Ni ryari umwana yemererwa kureba televiziyo ?

Yanditswe: 21-05-2015

Hari igihe umwana ageramo akaba yakwemererwa kureba televiziyo ariko nabwo akagira igihe runaka cyo kuyireba n’uburyo ayirebamo ku buryo bitagira ingaruka ku buzima bwe.

Ahanini muri iyi minsi usanga umwana wese wamenye kureba bamurangarisha televiziyo nyamara burya si byiza kuko nkuko tugiye kubireba hari igihe umwana aba ataramenya kureba amashusho yo muri televiziyo.

Inzobere mu buvuzi bw’abana zihamya ko nta mwana wemerewe kureba tereviziyo ari munsi y’imyaka iri hagati y’itatu n’ine.

Ku rubuga rwa internet rwitwa aufeminin.com bavuga ko nubwo umwana aba yamerewe kureba televiziyo kuri iyo myaka ko nabwo aba adakwiye kurenza iminota 30 yicaye imbere ya televiziyo mu gihe atarageza imyaka itanu.

Muri iyo minota kandi umwana amara areba televiziyo ni ngombwa ko aba ari kumwe n’umuntu mukuru kugira ngo aze kujya aruhuka mu bwonko atanga ibitekerezo ku byo ari kureba cyangwa se akabaza ibibazo, kuko burya iyo umwana areba televiziyo wenyine bituma ubwonko bwe bwose n’intekerezo ze zirangarira mu byo areba gusa kandi atari byiza ku mwana.

Ingaruka zo kureka umwana akareba televiziyo akiri muto

Umuhanga mu buvuzi bw’abana witwa T. Berry Brazelton yavuze ku cyo yise umunaniro wa televiziyo (stress de la tele) aho yasobanuye ko abantu bajya bibeshya ko kureba televiziyo cyane cyane ku bana ari kimwe mu bibaruhura ariko ko burya birushaho kuremerera ubwonko kuko iyo umuntu areba televiziyo umubiri we n’ubwonko bwe biba byatwawe bigatuma nta karuhuko agira.

Ikindi uyu muhanga yavuze ku ngaruka zo kwereka abana bakiri bato za televiziyo ni uko umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri ubwonko bwe buba bufata cyane ugasanga mu mutwe we harimo amashusho y’ibyo areba ntasibame, bityo akaba asaba ababyeyi no kujya bamenya ibiganiro abana babo bareba uko biba bimeze kuko biba bitazabasibama mu ntekerezo vuba.

Uyu muhanga yaravuze ati : “Niba ushaka kureba ukuntu intekerezo z’umwana ziba zatwawe iyo areba televiziyo uzazimye televiziyo umutunguye urebe uko abyitwaramo”
Kugira ngo hirindwe ingaruka twavuze haruguru ni byiza ko uha umwana uburenganzira bwo kureba televiziyo agejeje ku myaka itatu byibura, kandi ukamuha amasaha meza nka nyuma ya saa sita ku mugoroba ariko na none ukirinda amasaha y’ijoro umwana yegereje igihe cyo kuryama.

Babyeyi ni byiza kwita ku buzima bw’abana cyane cyane muri iyi minsi ikoranabuhanga ryakataje mukirinda kubangiza bakiri bato.

Source : aufeminin.com