Angelica ashaka gufasha abana birabura guterwa ishema nuko basa abinyujije mu gukora ibipupe

Yanditswe: 23-05-2015

Angelica ashaka gufasha abana birabura guterwa ishema nuko basa abinyujije mu gukora ibipupe . uyu mubyeyi yitwa Angelica akaba afite imyaka 27. Yagize igitekerezo cyo gukora ibipupe byirabura dore ko akenshi biba bisa n’abazungu.

Angelica yagiye akunda kumva umwana we yifuza kugira imisatsi ndetse n’uruhu byera mbese nk’uko igipupe cye gisa. Ibi byamuteye impungenge maze atangira kwibaza uburyo azabigenza kugira ngo umukobwa we aterwe ishema n’uru rwe.

Mu gutekereza kuri ibi yaje kugira igitekerezo cyo gushinga uruganda yise Angelica Doll rukora ibipupe bifite uruhu rwirabura. Ni nyuma y’uko asanze iki kibazo ari rusange ku bana bose birabura dore ko bose baba bifuza kumera gutyo ndetse n’imitekerereze yabo ibibemererera.

Iki gitekerezo kikaba cyarashimwe na benshi. Abantu batandukanye bavuga ko nubwo ibipupe bisa n’abazungu biba bisa neza ndetse akaba ari nabyo bicuruzwa cyane, usanga bidaha abana umwanya wo kwibona neza ngo baterwa ishema n’uko basa.

Nk’uko Angelica abitangaza mu magambo ye yagize ati : “ ntangira gutekereza gukora ibipupe byirabura ndetse no gutekereza ku byo nashakaga gukorera abana b’abakobwa, naje kubona ko ku bijyanye n’ubwiza, sosiyeti niyo ahanini yamapye isura fatika ngenderwaho.”

Angelica yafashe icyemezo cyo kugurisha ibipupe abana birabura bisangamo cyane ku buro bizabafasha kwiyakira. “ kuri ubu, mfite imyaka 27 kandi ntewe ishema n’ubwiza karemano mfite. Ibyo ndashaka ko n’abandi bakobwa cyane cyane abato babasha kubyumva ndetse no kubikuriramo batewe ishema n’uko basa.”

Mu rwego rwo gutangira umushinga we, Angelica yafunguye urubuga rwa internet ruzamufasha gukusanya inkunga. Ibi byaje kumuhira dore ko yaje kubona amafaranga angina na 26,000 by’amadolari bikabakaba hafi miliyoni 18 zirenga.

Nubwo uyu mushinga ukiri mushya, benshi bemeza ko nta kabuza uyu mugore afite amahirwe menshi yo gutera imbere maze ibikorwa bye bikaguka mu rwego rwo gufasha abana b’abirabura guterwa ishema n’uko bavutse basa.

Aufeminin.com
SHYAKA Cedric