Ingaruka zo guhindurira umuntu idini kugira ngo mubane

Yanditswe: 23-05-2015

Mu buhamya twahawe n’umubyeyi ufite abana babiri yaduhaye ubuhamya bw’ingaruka yahuye nazo ubwo yahinduraga idini rye akajya mu ry’umugabo kugira ngo bakunde babane kandi basezeranye imbere y’Imana.

Guhararukwa idini wahinduriyemo : uwo mubyeyi yagize ati : “Twamaze kubana naramuhinduriye idini maze umwaka umwe numva aho twasengeraga nahahararutswe kuko imyemerere yaho ntemeranyaga nayo usibye gusa kujyayo nkurikiye umugabo.”
Yarongeye ati : “ Mu by’ukuri iyo ugiye mu idini runaka kubera umugabo ntabwo ujyayo wishimye nyuma kuko uba utekereza ko umugabo washakaga wamaze kumubona.

Ubwumvikane buke mu muryango : uyu mubyeyi yatubwiye ko usanga ahanini mu rugo rwabo bagira ubwumvikane buke mu muryango bushingiye ku myemerere yabo itandukanye ndetse bikagira n’ingaruka ku bana.

Yagize ati : “ Nageza aho numva ibyo kujya njya gusenga ku Isabato ntabivamo nisubirira mu barokore none ubu usanga umugabo ategeka abana ko bazajya bajyana mu Isabato kandi abana baba bashaka ko twijyanira mu barokore ugasanga babuze aho bagana. Akenshi bajyana na papa wabo mu isabato, ku cyumweru tukongera tukajyana gusenga”

Guhorana isoni : uyu mubyeyi kandi avuga ko ahorana isoni zo kuba yari yarasize idini yasengeragamo kandi yari umuririmbyi nyuma akajya mu rindi kubera umugabo yarakurikiyemo.

Yagize ati : “ Iyo ngiye gusengera mu idini nahozemo numva mfite isoni kuko mbere ntarashyingirwa nari umuririmbyi ukomeye, abantu bose baba babizi ko nataye idini nkurikiye umugabo”

Inama ku bantu bateganya guhindura idini kubera ubukwe n’abamaze guhindura
Mu gihe uhisemo guhindura idini kugira ngo uzasengere hamwe n’uwo mugiye kurushinga, ni byiza ko mubanza kubiganiraho ku buryo muzabyitwaramo mugeze mu rugo ukiyemeza guhindura burundu cyangwa se wakumva utazabishobora mukabanza kuganira uko mushobora gusengera ahantu hatandukanye ntibigire ingaruka ku mibanire yanyu.

Byaba byiza ubanye n’umuntu mufite imyizerere imwe ariko no mu gihe urukundo rukujyanye ku wundi muntu mujye mubiganiraho hakiri kare kugira ngo imyizerere yanyu itandukanye itazaba agatotsi mu mibanire yanyu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe