Imyenda igezweho ifite ibara rya zebra nuko ijyanishwa

Yanditswe: 27-05-2015

Ibara ry’imirongo itambitse cyangwa se imanuye bakunda kuryita ibara rya zebra bitewe nuko inyamaswa za zebra zifite amabara y’imirongo ku ruhu rwayo. Imyenda ifite ayo mabara usanga iri mu myenda igezweho muri Kigali ndetse n’ahandi ku isi. Iyo imyenda ushobora kuyijyanisha n’andi mabara atandukanye ku buryo bukurikira :

Agakoti k’umweru n’umukara : Muri iyi minsi ibara ry’imirongo y’umweru n’umukara rikunzwe cyane ushobora kudodesha agakoti gafite ayo mabara ukakambara ku myenda y’umukara gusa cyangwa se umweru gusa.

Ushobora no kukambara kuri jeans cyangwa se ku yandi mabara nk’umuhondo, umutuku n’andi menshi kuko nabyo usanga bigaragara neza kandi bigezweho.

Ikanzu y’umweru n’umukara : ikanzu y’umweru n’umukara nayo iraharawe cyane muri iyi minsi. Ahanini usanga hakunzwe ifite uruhu rw’umupira yegereye ku mubiri hatitawe ku buryo yaba idozemo n’uko ireshya.

Udushati tw’umweru n’umukara : Utu dushati dukunze kuba tworohereye bagakunda kutwita” blouse”. Ushobora kutujyanisha n’amabara yose ushaka, gusa ripfa kuba ari ibara rimwe kandi birakunzwe.

Ishati z’imirongo y’ubururu n’umweru : ubururu n’umweru hamwe n’umutuku n’umweru by’imirongo nabyo bishobora kwambarwa mu mwanya w’umweru n’umukara.

Ijipo y’umweru n’umukara : ijipo y’umweru n’umukara nayo igezweho hakaba hakunzwe izifite uruhu rw’umupira kimwe no ku makanzu ariko ho usanga hariho umwihariko wo kuba hagezweho amajipo agera munsi y’amavi gato.

Hari n’indi myenda ifite ayo mabara tutareka kuvuga kuko nayo igezweho nk’amapantaro, udupira,..

Iyo ni imyenda ushobora kwihahira muri ino minsi ukaba uzi kugendana n’ibigezweho

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe