Ku myaka 94, Priscilla Sitienei ariga amashuri abanza !

Yanditswe: 29-05-2015

Umukecuru w’imyaka isaga 94 ari kwiga amashuri abanza. Uyu mukecuru yitwa Priscilla Sitienei akaba akomoka mu gihugu cya Kenya. uyu mukecuru niwe munyeshuri ukuze cyane ku isi mu biga amashuri abanza.

Priscilla Sitienei yafashe icyemezo cyo gutangira kwiga akuze dore ko mu bwana bwe atabashije kubona uburyo bwo kwiga none kuri ubu akaba ari kwiga mu ishuri riherereye mu gace atuyemo mu gihugu cya Kenya.

Ku ishuri rye, yigana n’abana bakiri bato cyane aho we yiga ndetse akababera n’umubyeyi kuko abafasha mu kubaha urugero ndetse no kubereka inzira ikwiriye bakwiye kunyuramo. Uyu mubyeyi akaba yifuza gushishikariza urubyiruko rwo muri Kenya gukunda kwiga dore ko we atabashije kubikora akiri muto.

Priscilla yitabira gahunda zose zateguwe n’ishuri zirimo amasomo n’ibindi ndetse akazikora neza kandi afite umuhate. By’umwihariko, no muri siporo ntahatangwa nubwo intege nke ndetse n’indwara by’izabukuru bitamukundira.

Uyu mukecuru avuga ko afite intumbero yo kuzaba umuganga cyane cyane akazihugura mu bijyanye no kuba umuforomokazi. Gusa, benshi bafite impungenge bibaza niba azabasha kugera ku muhigo we dore ko akibura imyaka 5 ngo arangize ikiciro cy’amashuri abanza.

Rero, abantu benshi bakaba barishimiye kubona uyu mukecuru watinyutse akagana ishuri ku myaka ye ndetse n’uburyo ashyiramo umuhate. Ibi bikaba byaratumye benshi babona ko umuntu wese ashobora guharanira kugera ku nzozi ze uko yaba angana kose.

Madmoizelle.com
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe