Wari uziko gukora urugendo rw’iminota 30 buri munsi bigufitiye akamaro ?!

Yanditswe: 29-05-2015

Abantu benshi ntibazi ko gukora urugendo buri munsi ari umwe mu myitozo ifitiye umubiri akamaro ushobora gukora. Uramutse ugerageje gukora uru rugendo buri munsi , ushobora gufasha umubiri wawe ibintu byinshi bitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 40% by’abantu bakuru batajya bakora uru rugendo ndetse uyu mubare ukajya ugenda wiyongera ku rwego rwo hejuru. Impamvu ibitera ahanini ni ukubera ikoronabuhanga rimaze gutera imbere rikoroshya akazi bigatuma abantu bagabanya ingendo. Gusa, ku rundi ruhande ntibifasha ubuzima.

Urugendo ruri mu myitozo yifashishwa mu kwishyushya ukagorora inyama z’umubiri ndetse ukaba unafasha mu gutwika calories ziri mu mubiri. Gusa, ibi bigira akamaro mu gihe uyu mwitozo uwuhaye umwanya kandi ukabihozaho. Ntibihagije, kugenda gusa ahubwo ni byiza ko ushyiraho gahunda ifatika ku buryo nta kindi ubivangitiranya.

Dore imwe mu mimaro y’uyu mwitozo

Urugendo rufasha kwirinda indwara z’umutima
Gukora urugendo buri munsi bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Uyu mwitozo ni ingenzi mu gufasha uburyo umutima utera ndetseno gutembera kw’amaraso. Nanone, uyu mwitozo ufasha mu kugabanya ibinure. Rero, uyu mwitozo ufasha bikomeye ubuzima bw’umutima.

Urugendo runafasha mu kurinda izindi ndwara
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe hirya no hino bugaragaza ko umuntu ukora uyu mwitozo uko bigomba atarwaragurika ndetse aba afite ubudahangarwa bukomeye. Nanone, afite amahirwe ko kutarwara indwara zirimo asthma, diabete ndetse na kanseri. Naho kubakora imirimo y’ingufu, baba bafite amahirwa yo kudafatwa na kanseri y’ibere ndetse n’inkondo y’umura.

Bibafasha kugira ibiro biringaniye
Uru rugendo rufasha umubiri kugira imikorere ihoraho kandi ihamye kuko ubasha kugabanya ibinure. Uko ugenda wongera ingufu muri uru rugendo, bigufasha kugabanya za calories zidakenewe mu mubiri. Rero, ibi bituma ugira ibiro biringaniye kandi bidahindagurika kubera umubiri uba ukorera ku rugera rudahinduka.

Uru rugendo rufasha amagufwa gukomera

Uko ukora uru rugendo buri munsi, biha imbaraga amagufwa bikayaha kwiyongera mu mubyimba ndetse bikanatuma arushaho gukomera. By’umwihariko, uyu mwitozo ni ngombwa ku bagore batwite kuko ubafasha kurinda aho amagufwa ahurira (articulations)ku buryo hadafatana.

Uyu mwitozo ufasha abakobwa n’abagore kugira amaguru, ikibuno n’inda biri ku murongo

Urugendo rw’iminota 30 rufasha abakobwa n’abagore kugira ibice by’umubiri biteranye kandi biri ku murongo. Ibi bice bikaba birimo amaguru, ikibuno ndetse n’inda. Uyu mwitozo ufasha mu gutwika ibinure biherereye kuri ibi bice bityo bigatuma umuntu aguma ku murongo.

Runafasha imikorere myiza y’ubwonko
Urugendo rw’iminota 30 rurinda abantu kugira ibibazo bituma imikorere y’ubwonko yagenda gahoro. Kenshi birinda abantu bakuze kuko ari bo bakunze guhura n’ibibazo byo kugira imikorere mibi y’ubwonko.

Runafasha m kurwanya ubwigunge
umuntu ubasha gukora urugendo rw’iminota 30 rumufasha kurwanya kwihugiraho ntiyitekerezeho cyane.

Ibi ni bimwe umuntu ugerageza gukora uru rugendo rw’iminota 30 abasha gukuramo

Ameliorertasante.com
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe