Uko wakikorera galette
Yanditswe: 30-05-2015
Dukunda kurya galette ari uko tuziguze mu maguriro, ariko burya hari uburyo ushobora kuzikorera iwawe mu rugo mu gihe ushoboye kubona ibikoresho bikurikira :
Ibikoresho :
- Ifu y’amande garama 120
- Isukari garama 100
- Amagi 3
- Amavuta ya beurre
- Pate 2 wateguye neza
- Crème ya amande
- Amata akayiko 2
Uko bikorwa :
- Mu gisorori vanga ifu y’amande beurre n’isukari hamwe n’amagi abiri
- Bimaze kuba nk’ubugari, urambura ubwo bugari ku rupapuro ku meza ariko ukirinda kugeza ku moera z’urwo rupopuro
- Birambure bimre nka capati ku rupapuro
- Shyiraho crème ya mande hejuru
- Vanga igi 1 hamwe n’akayiko k’amata ubishyireho hejuru
- Bishyire muri frigo bimare iminota 30
- Bikuremo ushushanyeho umutako hejuru ukoresheje icyuma, bishobora kuba imirongo itambitse n’ibindi byose wifuza
- Funga urupapuro neza ubshyire mu ifuru ifite ubushyuhe bwa degree 240 bimaremo imonota 10, mu minota ibiri ya nyuma uragabanya ukageza kuri degree 180 z’ubushyuhe.
- Yigabure igishyushye hamwe n’icyayi cya Africa (African tea).
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
21 juin 2015, 03:27, yanditswe na HAKIZIMANA
MWATUBIRA NUKUNU BAKORA CPATI