Uko wakikorera galette

Yanditswe: 30-05-2015

Dukunda kurya galette ari uko tuziguze mu maguriro, ariko burya hari uburyo ushobora kuzikorera iwawe mu rugo mu gihe ushoboye kubona ibikoresho bikurikira :

Ibikoresho :

  • Ifu y’amande garama 120
  • Isukari garama 100
  • Amagi 3
  • Amavuta ya beurre
  • Pate 2 wateguye neza
  • Crème ya amande
  • Amata akayiko 2

Uko bikorwa :

  1. Mu gisorori vanga ifu y’amande beurre n’isukari hamwe n’amagi abiri
  2. Bimaze kuba nk’ubugari, urambura ubwo bugari ku rupapuro ku meza ariko ukirinda kugeza ku moera z’urwo rupopuro
  3. Birambure bimre nka capati ku rupapuro
  4. Shyiraho crème ya mande hejuru
  5. Vanga igi 1 hamwe n’akayiko k’amata ubishyireho hejuru
  6. Bishyire muri frigo bimare iminota 30
  7. Bikuremo ushushanyeho umutako hejuru ukoresheje icyuma, bishobora kuba imirongo itambitse n’ibindi byose wifuza
  8. Funga urupapuro neza ubshyire mu ifuru ifite ubushyuhe bwa degree 240 bimaremo imonota 10, mu minota ibiri ya nyuma uragabanya ukageza kuri degree 180 z’ubushyuhe.
  9. Yigabure igishyushye hamwe n’icyayi cya Africa (African tea).

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe