BBC yahembye umukinnyi w’umugore wa mbere ku isi.

Yanditswe: 01-06-2015

BBC yahaye igihembo umukinnyi w’umugore wa mbere muri Afurika mu mukino w’umupira w’amaguru. Uyu mukinnyi yitwa Asisat Oshoala akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria.

Ubusanzwe, uyu mukobwa akinira ikipe ya Nigeria ndetse na club ya Liverpool yo mu Bwongereza. Yagiye muri Liverpool ahagana mu kwezi kwa mbere. Mu muhango wo gutanga ibi bihembo, Asisat Oshoala yegukanye iki gihembo gikuru giherekejwe n’ibindi nabyo yatsindiye.

Uyu mukobwa yabonye iki gihembo nyuma yo gihigika ibindi bihangange muri uyu mukino dore ko ari nawe muto warurimo. Abandi barimo twavuga ni nka Veronica Boquette w’umunyaespagne, umudage Nasine Kessler, umunyascotland Kim Little ndetse n’umunyabresil Martha.

Asisat Oshoala yagaragaje ubuhanga bwinshi ari nabyo byatumye akundwa ndetse akanatorwa cyane n’abafana. Yaje kuba umukinnyi w’irushanwa ndetse aba n’uwa mbere muri ba rutahizamu mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20. Nanone, yaje kuba uwa mbere muri shampiyona nyafurika. Ibi akaba ari bimwe mubyamuzamuye bikamushyira kuri uyu mwanya.

Aganira na BBC yagize ati : “nishimiye kuba nahawe iki gihembo ndetse ni ishema kuri nge ndetse no ku muryango wange. Gushyirwa kuri uru rutonde ni ibintu bitangaje ariko by’akarusho gutsindira ibi bihembo byandenze. Nishimye cyane. Umutoza wange wo muri Liverpool ndabizi ko yishimye. Njya kuza yambwiye ko amfitiye icyizere ndetse ko ningaruka baza.”

Tubabwire ko uyu Asisat Oshoala ari we munyafurikakazi wa mbere ubashije guca aka gahigo muri women’super league akaba ari shampiyona y’abongereza.

Naijacelebrity.com
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe