Uko abashyingiranywe bashobora guhindura amasezerano ku icungamutungo

Yanditswe: 01-06-2015

Birashoboka ko abashyingiranye bahindura amasezerano y’imicungire y’umutungo bagiranye nkuko itegeko n° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ribivuga mu ngingo yaryo ya 19 n’iya 20.

Bisabwe n’abashyingiranywe cyangwa umwe muri bo igihe bakibana, imicungire y’umutungo wabo ishobora guhindurwa. Ubishaka agomba kugaragaza ko ihinduka rifitiye inyungu urugo cyangwa hari ikintu cyahindutse cyane mu mibereho yabo cyangwa y’umwe muri bo.

Ikirego gitangwa mu buryo bw’ibirego byihutirwa kigashyikirizwa Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rw’aho abashyingiranywe baba. Iyo iryo saba ritemewe mu cyemezo ntakuka, ikirego gishobora kwongera gutangwa nyuma y’imyaka ibiri gishingiye ku ngingo nshya.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe kuva icyemezo cyo guhindura imicungire y’umutungo gifashwe kandi kitakijuririwe, bikurikiranywe n’uwatanze ikibazo, umukarani w’Urukiko yoherereza icyo cyemezo umwanditsi w’irangamimerere w’aho amasezerano y’ishyingirwa yabereye, kugira ngo acyandike ku cyemezo cy’ishyingirwa.

Gitangazwa nanone mu gihe kimwe mu binyamakuru bibiri bisomwa cyane mu gihugu bisabwe n’umukarani w’Urukiko bikishyurwa n’uwatanze ikirego :

Iyo umwe mu bashyingiranywe ari umucuruzi icyemezo gihindura imicungire y’umutungo cyandikwa ku ruhusa rwo gucuruza nabwoo mu gihe kingana n’icyavuzwe haruguru. Ibigomba kwandikwa bivugwa mu bika bibanziriza iki bishobora gusabwa n’abo bireba, bagaragaje icyemezo cy’Urukiko.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe