Uko warambana umukozi wo mu rugo ukiva mu cyaro

Yanditswe: 03-06-2015

Hari ibintu ushobora kwitwararika ukarambana umukozi ukiva mu cyaro kuko ahanini usanga baba badafite umutima wo guhinduranya aho bakora buri mwanya. Mu gihe ufite umukozi ukiva mu cyaro dore uburyo wamufata neza mukarambana :

Kubanza kwumwigisha akazi : Iyo umukozi akiva mu cyaro ahanini aba atazi uko akazi gakorwa neza kuko ubuzima bwo mu cyaro buba butandukanye n’ubwo mu mujyi. Mu gihe uri kumumenyereza akazi uba ugomba kwihanganira amakosa akora ukirinda kumubwira nabi kuko bishobora kumuhahamura bigatuma adakora neza atekanye.

Kumufata neza : Umukozi uvuye mu cyaro kimwe n’abandi bakozi bose baba bakeneye gufatwa neza no guhabwa uburenganzira bw’ibanze mu rugo nko kugira uburenganzira bwo kurya ku biryo abakoresha be barya, kugira akanya ko kuruhuka n’ibindi.
Iyo utamenye kumufata neza niho uzasanga abandi bamushuka ku buryo bworoshye kuko baba bamushukisha guhabwa ibyo atabona aho akora.

Kumuhembera igihe no kumwongeza : Hari bamwe mu bakoresha bifatira abakozi bakabafatanya n’ubuturage ugasanga babapfundikiranya ntibabongeze cyangwa se ngo babahembere ku igihe nyacyo, bikaba byatuma uwo mukozi yigira ahandi.

Kumenya ibyiza umukozi wawe afite : Nubwo umukozi uvuye mu cyaro aba ataramenyera akazi neza, uko umwigisha agera aho akamenyera kandi ugasanga hari ibyiza afite birusha agaciro ku kuba ataramenyera akazi neza. Urugero niba ubona atazi guteka ariko akaba akunda abana, atazerera,.. ushobora kugereranya ukamenya ibyiza afite kandi ukabimwubahira.

Kumumara amatsiko : Umukozi ukiva mu cyaro aba afite amatsiko menshi ku buryo ashobora kugira ibyo yangiza mu rugo uramutse utabanje kumwereka uko ibikoresho byo mu rugo bikoreshwa. Ibi bituma amenya uko bikoreshwa n’igihe nyacyo cyo kubikoresha bigatuma atarangazwa nabyo kandi agashira n’amatsiko y’uko bikoreshwa.

Ibyo rero ni bimwe mu byagufasha kurambana n’umukozi ugituruka mu cyaro kandi ukamutoza neza igihe muzamarana cyose mukakibanamo mu mahoro.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe