Amakosa 10 atuma twiyangiriza ubwonko

Yanditswe: 04-06-2015

Abantu benshi bakora amakosa bakiyangiriza ubwonko. Nubwo bamwe baba babizi abandi bakaba batabizi, icyo dusabwa ni ukwirinda ayo makosa kuko ariyo utuzanira indwara zitandukanye nko gusaza vuba, gususumira, umunaniro ukabije,..
Mukakayumba Anastasie, impuguke mu mirire iboneye n’umujyanama mu mirire aratubwira amakosa tujya dukora tukangiza ubwonko :

Kwitaba telefoni umwanya munini : mu kurinda ubwonko ku buryo bw’ibikorwa bigaragara ( protection physique) bisaba ko twirinda za telefoni, kwirinda ikintu cyose cyakubita ku bwonko ( nk’urushyi, ingumi, gukubita umutwe ku nzu,..) ibyo bijyana no kwirinda kumara umwanya munini impande y’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho byose bikoreshwa n’ingufu z’amashanyarazi.

Gukoresha ibintu byo mu butabire : kwirinda ibintu byo mu butabire mu rurimi rw’igifaransa byitwa “protection chimique”. Aha muri ibyo twavuga nko kwirinda inzoga, itabi, ibiyobyabwenge, ikawa n’ibintu birimo caffeine, kurya imyumbati irura itatunganijwe neza, ibisheke byazanye uruhumbu ahantu babitemye kuko uruhumbu rugenda mu gisheke cyose bikagira ingaruka mbi ku bwonko.

Kwemerera udukoko n’inyamaswa bikakuruma : Kwirinda ko warumwa d’udukoko ndetse n’inyamaswa byitwa “protection microbiologique” : Burya iyo umubu ukurumye n’iyo utakwanduza malariya hari uburyo wangiza ku bwonko bwawe. Hari n’abantu barwara ibisebe bakareka injangwe cyangwa se imbwa zikajya zirigata mu bisebe byabo ibyo nabyo byangiza ubwonko bw’umuntu ku buryo butangaje.

Kutita ku mirire yacu : kurya tukarenza urugero biri mu binaniza ubwonko. Tugomba kurya iryo yuzuye kandi tukarya ibiribwa bifitiye ubwonko umumaro, bikize kuri antioxydants( ibiribwa bikize kuri vitamine C, ibikize kuri vitamine C, n’ibikize kuri vitamine A. kurya amavuta meza( huile d’olive extra vierge, amavuta ya amande.., Tugomba kandi kurya ibiribwa byiganjemo iode nk’amafi, tukanywa amazi kandi tukirinda inyama zitukura.

Kutigirira icyizere n’ibyiringiro : Anastasie yagize ati “ubwonko bwacu bukeneye kugaburirwa icyizere n’ibyiringiro kurusha uko tubugaburira oxygene na glucose”
Mu bushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Texas basanze ubwonko bw’abantu batagira icyizere n’ibyiringiro buba bwarangiritse cyane.

Kutita ku bandi no kutitabwaho : burya abantu benshi bakunda kwitabwaho( affection ) ariko ntibakunde kwita ku bandi nyamara byose byunganira ubwonko kuko burya uzarebe iyo ufashije umuntu akagera ku rwego runaka wumva nawe unezerewe.

Kujya ahantu haba urusaku rwinshi n’urumuri rwinshi : urumuri rwinshi n’urusaku rwinshi nabyo byangiza ubwonko, ku buryo bibaye byiza umuntu wese yajya gerageza kubyirinda.

Kwiha intego zidashoboka : kwiha intego umuntu yifuza kugeraho biba byiza ariko iyo wihaye intego ubona ko zidashoboka biba ari ukwiyangiriza ubwonko ku rwego rurengeje urugero.

Kutaruhuka ku buryo buhagije : Muri iyi minsi usanga abantu bakora amanywa n’ijoro nta kiruhuko bagira nyamara burya umuntu mukuru yari akwiye kuruhuka byibura amasaha 8 ku munsi mu rwego rwo gufata neza ubwonko.

Kudakoresha ubwonko : Iyo udakoresha ubwonko uzasanga bwarasinziriye butakibasha gukora. Urugero nk’ubu usanga nta bantu bakimenya kubara mu mutwe nta mashini bakoresheje kubera ko bigize abanebwe

Ubwonko budufitiye akamaro ariyo mpamvu tugomba kuburinda ariko ahanini usanga ibyo dukora biba ari ukubwangiza tukiyibagiza umumaro budufitiye harimo nuko turamutse tutabufite tutabaho mu gihe uramutse udafite ibindi bice by’umubiri nk’amaguru, amaboko n’ibindi wabasha kubaho.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe