Uburyo bworoshye bugabanya uburibwe bw’imihango
Yanditswe: 07-06-2015
Mu gihe cy’imihango usanga abantu batari bake bahura n’ibibazo birimo uburibwe bukabije.ku bantu bakunda kugira icyo kibazo hari uburyo bworoshye wakivura ukajya ujya mu mihango ubuzima bugakimeza aho guhangayika no kubabara bikabije.
- Gukora imyitozo ngororamubiri
- Irinde kwambara imyenda ifashe ku kiziba cy’inda
- Jya unywa icyayi cy’icyatsi( green tea)
- Jya ufata agakombe k’amata buri gitondo kuko calcium zibonekamo zigabanya uburibwe
- Kurya ipapayi mbere no mu gihe cy’imihango bifasha gutuma imihango iza neza ku buryo buboneye kandi bikakurunda kubabara
- Umutobe wa karoti nawo ufasha kugabanya ububabare kandi ukakurinda imihangayiko ugira uri mu mihango
- Igikakarubamba kirimo ubuki nawo ni umuti ukomeye mu kugabanya uburibwe
- Irinde inyama zitukura na caffeine kuko byongera uburibwe
- Irinde guhangayika cyane, uruhuke, usome ibitabo, utembere ku buryo wumva ko utaboheye ahantu hamwe
- Koga amazi ashyushye nabyo birafasha ukajya uyakandisha ku kiziba cy’inda no mu mugongo
Ubwo ni bumwe mu buryo bwagufasha guhanga n’ububabare bwo mu mihango ariko uramutse ubonye butagufashoje kandi ufite ububabare bukabije uba ugomba kujya kwa muganga akabigufashamo.
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
9 juin 2015, 03:17, yanditswe na joseph
murakozekutugira.inamanziza