Ibintu umukobwa agomba kwirinda igihe akorana business n’umuhungu bakundana

Yanditswe: 08-06-2015

Hari ibintu by’ingenzi umukobwa aba agomba kwitwararika ku muhungu bakundana,igihe bashyize hamwe mu bikorwa byo kwiteza imbere,bikaba ngombwa ko umukobwa abigiramo uruhare rugaragara kuko atabyitayeho bishobora kwangiza urukundo bikaba n’imbogamizi yo kutazabana.

Kwirinda guharanira inyungu ze bwite ; kirazira kubona umukobwa akorana n’umukunzi we igikorwa runaka kizana inyungu ariko ugasanga umukobwa akurura yishyira aharanira inyungu ze bwite kandi yakagombye kumenya ko bashyize hamwe n’inyungu zigomba kuba rusange. Ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye igihe umuhungu amenye ko umukobwa yikubira kuko nta gushyira hamwe kuba kugihari.

Kwirinda gusesagura ; si byiza ko umukobwa asesagura,yinezeza cyangwa apfusha ubusa umutungo ahuriyeho n’umukunzi we yitwaje impamvu iyo ariyo yose,kuko bishobora guteza igihombo gikabije bikaba byavamo no gushwana umuhungu akabona nta mugore umeze utyo yabana na we agahita ura agahita akureka,agahindura gahunda mwari mufitanye.

kwirinda ubunebwe : iyo uzi ko ukorana n’umuhungu mukundana,munitegura kubana uba ugomba gukora nkaho wikorera, utiganda,ukurinda ubunebwe kandi ugahangayikishwa n’icyabateza imbere kuko umutungo uba ari uwanyu mwembi nubwo muba mutarabana.

Ibi byose umukobwa abyitayeyo mu gihe yemeye gukorana business n’umuhungu bitegura kuzabana byamufasha kuba umwizerwa k’umukunzi we, kandi akabona ko arimo umugore usobanukiwe uzabasha no kwita ku nshingano zindi zirimo no guharanira iterambere ry’urugo rwabo,umunsi bazaba babanye.

Mukanziza Pascasie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe