Uko wakura umwana wawe ku ngeso yo kubeshya

Yanditswe: 08-06-2015

Birashoboka ko umwana wawe ukunda kubeshya wamuca kuri iyo ngeso uramutse ukurikije uburyo bwanzwe na Charlotte, inzobere mu mibanire y’abantu akaba n’umujyanama w’ingo. Dore inama Charlotte atanga ku bafite abana bokamwe n’ingeso yo kubeshya.

Jya ukemura ikibazo cyamuteye kubeshya aho gukomeza kumushinja ko yabeshye : birasanzwe ko wafatira umwana wawe ukiri muto mu ikosa ryo kubeshya ukumva ukozwe n’isoni ukibaza aho yaba yarabikuye ariko burya ntugahangayike kuko hari ikigero cy’umwana ageramo akaba akoresha ururimi mu gutekereza ku bintu runaka.

Ibaze nk’urugero ubonye umwana n’amaso yawe ari kwimenaho ibiryo wamubaza agahakana ati sinabikoze. Ahanini umwana aguhakanira kuko adashaka kwishyira mu bibazo. Aho gukomeza kumwumvisha ko yabikoze wafata igitambaro ukamuhanagura ibyo bihita bimwereka ko wabimenye.

Niba kandi umwana yakoze ikintu kibi akaba yahita akwemerera ko yakoze ikosa, jya umushimira ku kuba yemeye ikosa yakoze ibyo bizamwongerera imbaraga zo guhora akubwiza ukuri.

Mu rwego rwo kwirinda ko umwana umeze gutyo yazageraho akagwa mu mutego wo kujya abeshya ni byiza ko watangira kumwigisha ububi bwo kubeshya hakiri kare, umwereke ingaruka zo kubeshya n’uburyo bishobora kujyana umuntu mu kaga kandi nawe ubwawe ukajya wirinda kubeshya kuko mu Kinyarwanda bavuga ngo : “ iwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo”

Hari ubwo abana bakiri bato bashobora kuyobya n’imigani n’ibindi bitekerezo bajya bumva ko ibyo babwirwa bidashoboka bakibwira ko kubeshya byemewe. Ni byiza rero ko usobanurira umwana igihe akubajije ku bijyanye n’ukuri kuba kuvugwa mu migani n’ibitekerezo.

NI byiza rero ko ababyeyi bamenya uburyo barinda abana babo ingeso yo kubeshya kuko usanga hari ababikurana ugasanga imiranire yabo n’abandi igorana kuko bafite umuco wo kubeshya.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe