Umugabo wa Zoe Saldana yemeye gufata izina ry’umugore we

Yanditswe: 09-06-2015

Umugabo w’umukinnyikazi wa Film witwa Zoe Saldana yemeye gufata izina ry’uyu mugore we. Ibi byatangaje abantu benshi dore ko ubusanzwe henshi ku isi abagore ari bo bafata amazina y’abagabo babo. Uyu mugabo witwa Marco Perego ku mazina ye hiyongereyemo izina rya Saldana.

Iyi nkuru imaze gusakara mu bitangazamakuru bitandukanye dore ko ari ibintu byatunguye abantu benshi. ubwo babanaga muri 2013, nibwo Manuel Perego yasabye umugore we ko yafata izina rye. Gusa, umugore ntiyahise abyemera kuko yakomeje kwangira.

Aganira n’ikinyamakuru Instlyle, Zoe Saldana yavuze ko yishimiye umubano we n’umugabo we dore ko bakundana ku buryo budasanzwe. Uyu mugore yatangaje ko umugabo we ari umuntu ushishoza wiyubaha kandi udahwema kugaragaza urukundo. Muri make, atangaza ko amushimisha.

Ku bijyanye n’iri zina ZoeSaldana yagize ati : “ ubwo yansabye gufata izina ryange nagize impungenge mubwira ko bizatuma abantu bamufata nabi akaba yasuzugurwa aho anyuze hose. Igisubizo yampaye cyarantunguye kuko yambwiye ko we ibyo bavuga byose ntacyo bimutwaye.”

Kuri we, Zoe Saldana yatunguwe bikomeye n’urukundo umugabo we amugaragariza. Tubibutse ko bamaze amezi atandatu bibarutse ndetse uyu mugore akaba atangaza ko umugabo we adahwema kumuba hafi mu kwita ku mwana wabo.

Aufeminin.com
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe