Dore inama zakurinda kugwa mu mutego wo gukuramo inda utateguye

Yanditswe: 09-06-2015

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umukobwa watwaye inda atateganyaga agambirira kuyikuramo, igihe yayitwaye bimugwiririye akabona nta yandi mahitamo afite akigira iyo nama igayitse yibwira ko ari cyo gisubizo ,nyamara hari uburyo bwiza bwo kubikemura utihekuye.

Kwakira ibyakubayeho : umukobwa watewe inda,kwiyakira biramugora cyane ariko ahanini iyo umugabo wayimuteye atayemera.Icyo gihe nta kindi gitekerezo kiza bwa mbere mu mutwe w’umukobwa kitari ukuyikuramo kuko aba yumva nta handi yayijyana nta n’uzamufasha kwita ku mwana navuka,niyo mpamvu umukobwa abonye yamaze gusama inda atateguye icya mbere agomba kumenya ni ukwiyakira akumva ko uko byagenda kose azabyara kandi akarera.

Kwirinda guhangayika : imihangayiko ku mukobwa wamaze gutwita atabiteganyaga ntishobora kubura ariko nibura ukagerageza kugabanya guhangayika kugira ngo bitagutera gufata cya cyemezo kibi cyo kwikora mu nda.

Kwiyumvisha ko bijya bibaho umukobwa wamaze gutwita aba yumva ari nk’ ijuru rimugwiriye, akabura aho akwirwa akibaza aho azajya anyura bikamuyobera maze ku bwo kutiyakira agahitamo gushaka uburyo yakuramo inda ngo yivane mu gisebo,nyamara ugomba kwiyumvisha ko ari ibintu bibaho ntiwumve ko ari ishyano ryaguye kuko si wowe wa mbere ntuba uri n’uwanyuma.

Kwirinda abajyanama babi : gutwita utabiteguye bitesha umutwe kubera ibibazo byinshi by’urusobe umukobwa aba yibaza kandi abenshi birabagora kuvuga ibyababayeho abandi bakabwira buri wese urwo babonye. Si byiza rero ko ugisha inama ababonetse bose kuko bashobora kukuyobya bakagugira inama mbi zirimo no kwihemukira ukiyicira umwana.

Kumva ko ubuzima butarangiriye aho : kumva ko umukobwa agiye kuba umugore atabiteguraga vuba biramugora kuko burya abakobwa benshi baryoherwa n’ubukumi ku buryo kubona ikintu kibavangira ngo babuvemo kiba kibabangamiye cyane.Niyo mpamvu ugwiriwe n’ikibazo cyo gutwita aba yumva ari ishyano rimugwiriye,bityo agashakisha uburyo bwose yakuramo inda yumva ari cyo gisubizo cyamusubiza mu bukumi,ariko iyo ibyo bimubayeho aba agomba kwakira ko agiye kwitwa umubyeyi.

Mu by’ukuri nubwo bigora ko umukobwa yiyumvisha ko agiye kubyara akitwa umubyeyi,impamvu zose ashobora kwitwaza akuramo inda nta n’imwe yo guhabwa agaciro kuko ntibikwiye na gato rwose, ahubwo icyiza nuko uwo bibayeho aba agomba kubyakira kuko biba byarangiye kandi nubwo yakwicuza ibyo yakoze nta ruhare umwana aba yarabigizemo ku buryo wamuvutsa ubuzima bwe ahubwo agafata ingamba z’uko atakongera kuyitwara.

MUKANZIZA Pascasie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe