Dore ibyo umukobwa agomba kwibandaho mu guhitamo inzu yo kwibanamo

Yanditswe: 12-06-2015

Umukobwa wafashe icyemezo cyo gutangira uzima bwo kwibana mu nzu wenyine,hari ibintu by’ingenzi byamufasha guhitamo inzu azabamo cyane cyane iyo ari ku nshuro ya mbere yinjiye muri ubwo buzima,akazabaho atekanye kandi ntacyo yishisha.

Inzu yo mu gipangu , Guhitamo inzu iri mu gipangu ni byiza cyane ku mukobwa ugiye kwibana kuko bimurinda akajagari k’abantu babonetse bose baba abahungu bamugusha mu bishuko ndetse n’abajura bashobora kukwibasira kuko bazi ko wibana.

Inzu yo mu gipangu cyibamo umuryango ; Ni byiza ko umukobwa ahitamo inzu iri ahantu haba urugo upangu rubamo abasore benshi kuko Kwitwararika ku basore birarushya cyane,umukobwa ubabamo ashobora kwisanga yarabaye umugore wabo cyangwa yabyanga bakaba bamwanga bakamuhagurukira.

Ahantu hiyubashye ; byaba byiza kurushaho umukobwa agiye gushaka ahantu hatuwe n’abantu biyubaha batagira akajagari,hamwe buri wese amenya ibye ntawirirwa agenda akurebuza kuko bene aho haba hari umutekano nta bibazo byinshi bihabarizwa bishobora kumugiraho ingaruka kandi nta n’uwakubahuka ngo agusuzugure kuko uri umukobwa.

Inzu ntoya ; si ngombwa ko umukobwa ugiye kwibana ahitamo inzu nini cyane iruse ubushobozi bwe cyangwa atazabona ibyo ayishyiramo.Mu gushaka inzu habamo no kubara neza ukurikije ubushobozi bwawe,uretse ko n’inzu nini ku muntu umwe itera ubute bwo kuyitahamo ikagutera urungu kuruta iyegeranye .

Inzu ifite isuku ; Umukobwa aho ari hose agomba kurangwa n’isuku, niyo mpamvu aba adakwiye kwinjira mu nzu ifite umwanda,igomba kuba iri ahantu hari isuku kandi n’imbere hagaragara neza nibura harimo irangi rishya kugira ngo nawe ubone uko uajya uhategura hagacya n’ugusuye akabona ko uba ahantu heza.

Ibi byose ni ingenzi cyane ku buryo ubigendeyeho uri umukobwa byagufasha kubaho neza ufite amahoro n’umutekano wawe,uhurira n’ibyabangamira ubuzima bwawe kandi bikagufasha no kwiyubaha nk’umwari,kuko hari ahandi waba utitaye kuri ibi twavuze ukahahurira n’ingorane.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe