Inama 10 zafasha ababyeyi kurera abana babo bageze mu bugimbi

Yanditswe: 02-09-2014

Ababyeyi benshi bakunda guhangayikishwa n’imyitwarire y’abana babo igihe bageze mu gihe cyo kugimbuka. Usanga rwose ubwumvikane ari bucye hagati yabo, noneho bigatuma ababyeyi bafata ingamba zimwe na zimwe zidashimishije ku bana babo.

Dr.Julian MELGOSA mu gitabo cye yise “ Les adolescents et leurs parents” atanga inama zigera ku icumi ku babyeyi bafite abana bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ ubwangavu (adolescence). ni izi zikurikira :

  1. - Mbere y’uko uvuga banza umutege amatwi kandi umwitayeho, shishikazwa n’uko abayeho ndetse n’ibyo mu gihe cye kugira ngo umenye uko umufasha.
  1. Ita ku byo akubwira, uko abikubwira n’uburyo abivuga, wite ndetse no ku isura ye igihe ari kukubwira kuko ushobora kumenya niba akubeshya cyangwa se avugisha ukuri, niba ababaye cyangwa yishimye n’ibindi.
  1. Ntumubwire amagambo mabi cyangwa se ngo umutonganye kuko ntacyo bikemura ahubwo bishobora gutuma ibintu bikomera kurushaho gusa igitsure na cyo ni ngombwa ku mwana.
  1. Ganira n’umwana wawe ku buryo burambuye ntumuganirize gusa ku byo akora cyangwa se uburyo yitwara, muganirize no ku byo afitemo impugenge, ku byo afiteho ubwoba, ku mbogamizi ahura nazo, ndetse no ku bindi byose yumva ashaka kumenya. Ba inshuti y’umwana wawe, biba byiza iyo bitangiye akiri muto.
  1. Ntuhangayikishwe n’uko umwana wawe adakunda kuvuga, birasanzwe, iyo umwana ageze mu kigero cya adolescence ahindura imyitwarire. Kuba acecetse rero ntago bivuze ko hari icyo agukinze.
  1. Shimisha umwana wawe umubwira amagambo amushimira ku byo yakoze n’ubwo kaba ari akantu gato cyane, mushimire ku ngeso ze nziza bityo kumukosora bizajya bikorohera kandi na we azajya akora uko ashoboye agushimishe kuko azi ko ibyo akora ubibona kandi ubishima,
  1. Ntutinde ku kintu kimwe igihe wamaze kukimubwira, si ngombwa ko ukomeza kubimusubiriramo. Kandi si byiza kumucyurira amakosa yakoze kera.
  1. Ntugakoreshe amagambo atuma mutaganira neza. Urugero : Umwana avuye ku ishuri ukamubaza ngo ku ishuri byagenze gute ? Azagusubiza ngo byagenze neza. Ariko numubaza ngo mbwira icyagushimishije cyangwa se icyakubabaje ku ishuri aha urumva na we ko azabikubwira birambuye. Menya uko uganira n’umwana wawe.
  1. Mubwire mbere ingaruka z’imyitwarire mibi kugira ngo atazagwa mu ruzi arwita ikiziba. Niba kandi aguye mu makosa wari waramubwiye, ntubimwibutse kuko na we ubwe aba abyibika.
  1. Ntutinye kumubwira ngo « Mbabarira ni amakosa yanjye » igihe biri ngommbwa. Kuba umubyeyi yasaba umwana we imbabazi si igitangaza. Ntawe udakosa.

Paulette MUKATETE

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe