Grace, afasha abantu gukora gahunda z’ibirori bitandukanye

Yanditswe: 14-06-2015

Grace Mahoro Peace ategura ibirori ibyo ari byo byose n’ibijyanye nabyo ( event manager), akaba ari umuyobozi w’ikompanyi yitwa Glamour Events itanga servisi z’ubwiza zitandukanye ndetse bagatanga inama kuri guhunda z’ibirori n’ibijyane nabyo

Grace avuga ko afite ubunararibonye mu gutegura ibirori kuko mbere yo kuza kubikorera ino mu Rwanda yari asanzwe akora ako kazi hanze y’igihugu ndetse akaba yarakoraga akazi k’ubunyamideri.

Grace avuga ko afite umwihariko mu kazi ko gutegura gahunda z’ibirori akomora ku inararibonye yaboneye muri ako kazi yakoze imyaka itanu nubwo ubu amaze umwaka umwe gusa abikorera mu Rwanda.

“Umwihariko wanjye ni uko ngufasha mu gutegura gahunda zawe zose, ntwabwo nibanda kuri bimwe gusa ahubwo n’ibigendana nabyo byose mba mbifite, niba ukeneye umuntu ugufotorera mba nzi uwabigukorera neza mbese ibintu byose uba uzakenera mu birori nabigufashamo ukazaza winjira mu birori nta guta umutwe mu kubitegura.

Ikindi kandi dukora gahunda zose ku buryo bwa kinyamwuga, kandi nkagutegurira gahunda zawe zose bitewe n’urwego ubyifuzamo."

Usibye kandi ibyo gutegura ibirori mu Glamour events bafasha abantu kumenya uko bategura amazu yabo bitewe nuko bifuza bijyanye n’ingano y’inzu.

Grace ati : “Burya ibirori ntabwo ari iby’umunsi umwe gusa hari n’umuntu uba wifuza gutura ahantu runaka ariko atazi uburyo azahataka bitewe nuko hangana cyangwa se bigaterwa n’imiterere yaho, ibyo byose tubibafashamo”

Grace uvuga ko afite inararibonye mu gutegura ibirori yabifashe nk’umwuga agomba gushyiramo ingufu nyuma yo kubona ko ariwe muhambagaro kuko kuva akiri muto yakundaga ibintu bijyane no gukora akabona ikintu yikoreye n’intoki ze bikamushimisha.

Nubwo Grace yahisemo gukora ibyo gutegura ibirori afite impayabumenyi ya kaminuza mu bijyanye na tekenike akaba anafite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza ( masters) mu bijyanye na business.

Kuri ubu Grace avuga ko afite intego zo kuzagera n’ahandi mu ntara zose z’igihugu kuko ahanini usanga mu gutegura ibirori abantu bahatera umutwe kandi hari uburyo bworoshye baba bafashwamo mu kubitegura bikagenda neza bitabasizemo imvune.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe