Amakosa ababyeyi bajya bakora bakica impano z’abana babo

Yanditswe: 15-06-2015

Hari ubwo ababyeyi bakora ibintu runaka bazi ko bari gukosora abana babo nyamara hari ubwo biba ari ukubicira impano zabo kuko ahanini iyo umwana akiri muto aribwo atangira kuzamura impano ye aba yifitemo.

Dore amwe muri ayo makosa ababyeyi cyangwa se n’abarezi muri rusange bajya bakora bakabuza abana amahirwe yo kuzamura impano zabo nkuko Happy Umwangarwa umunyarwandakazi wanditse igitabo cyitwa “ Drums of Success : 10 Steps to turning your creative pontential into success” kivuga ku nzira yo gukoresha ibikurimo mu guhanga udushya abivuga ndetse tukaba twararifashishije urubuga rwa interneti rwitwa the secondprinciple.com

Kubacunga cyane : aha ahanini ababyeyi cyangwa se n’abandi bantu barera abana bakunda kubuza bana igihe baba bameze nk’abashaka kumenya ikintu runaka n’imikorere yacyo umwana yajya gukoraho bakamukubita bagatuma akura azi ko ari ikosa gukoraho kandi wenda aricyo ibitekerezo bye byari birangamiye nk’impano yifitemo.

Kugaya imikorere y’abana : iyo utajya ushimira umwana ngo umutere umwete bituma yigaya kandi agacika intege yaba hari n’ikintu cyiza yakoze ntagihe agaciro kuko ntawigeze akimushimira.

Gutanga ibihembo kuri bamwe : Happy yagize ati : “ Hari ubwo abantu baba baziko umuntu uba uwa mbere ariwe uzi ubwenge wenyine nyamara nubwo kumenya ubwenge bwo mu ishuri ari byiza hari ibindi abantu baba bifitemo birenze ubwenge bwo kuba uwa mbere ushobora gukuza bikavamo ikintu gifatika cyakugeza kuri byinshi”

Aha rero iyo umwana ahora abona umwana uba uwa mbere ariwe uhabwa ibihembo gusa yibwira ko we adashoboye bikaba byandindiza n’impano ye kandi ahanini usanga ubuzima nkubwo aribwo abana bakuriramo bikabicira ahazaza

Guhitiramo umwana : Guhitiramo umwana icyo azaba, amasomo aziga n’andi mahitamo atandakunye n’ikosa rikorwa n’abarezi benshi kuko umuntu aba yumva ko icyo akunze aricyo umwana we azakunda cyangwa se yaba hari icyo atakoze kandi yaragikundaga akumva ko umwana we ariwe uzagikora mu mwanya.

Guhora witeze ko umwana azagera ku kintu runaka byanga byakunda : Iyo hari ikintu wishyizemo ko umwana wawe agomba kugeraho uko byagenda kose bituma uhora umusunika ukamuhatiriza no gukora ibyo adakunze. Ibyo bituma nta gahunda yikorera ngo yumve afite intego runaka yifuza kuzageraho.

Ahanini usanga aya makosa akorwa n’ababyeyi bibwira ko bari kugirira neza abana nyamara biba ari ukubangiriza ahazaza kuko buri wese aba afite impano imurimo kandi ashoboye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe