Uko umugore ufite umugabo utishimira ko yinjiza kumurusha yakwitwara

Yanditswe: 16-06-2015

Abagore bamwe bisaba ko bitwararika iyo binjiza amafranga menshi kurusha abagabo kuko hari ubwo usanga bitera ubwumvikane buke mu rugo bitewe n’imyumvire y’umugabo cyangwa se bigaterwa n’imyitwarire y’umugabo.

Kugirango mutazagira ubwimvikane buke mu rugo igihe winjiza amafaranga menshi kurusha umugabo dor euko uba ugomba kwitwara nkuko bigaragara mu gitabo cyitwa “When She Makes More : 10 Rules for Breadwinning Women” cyanditswe na Farnoosh Torabi.

Reka kumva ko uri gukora inshingano z’umugabo : Muri icyo gitabo Torabi yagaragaje ko abagore ahanini bagira imyumvire yo kwibwira ko niba aribo binjiza menshi cyangwa se wenda umugabo akaba nta kazi, gutunga urugo no kubona amafaranga menshi bitari mu nshingano zabo bigatuma basuzugura abagabo kuko batabashije kuzuza inshingano zabo, bitewe kuko bumva ko aribo bakora inshingano zari zisanzwe ari iz’abagabo.

Irinde kubigira igikangisho : Niba umugabo wawe nta kazi afite cyangwa se ukaba ubona mafranga menhi kumurusha ntukabigire igikangisho ngo nakubaza wenda impamvu watinze ku kazi ngo uhite umusubiza uti : ubwo se ntatinze ku kazi twazabaho dute ?” Ibyo bibabaza umugabo kuko burya muri kamere yabo bakunda kumva ko aribo

Komeza gukora neza inshingano zawe zo mu rugo : Iyo winjiza kurusha umugabo ntukore inshingano zawe zo mu rugo nkuko bisanzwe rimwe na rimwe umugabo atangira kwiyumvisha ko wamusuzuguye.

Irinde kwangiza amafaranga : Iyo ukoresha amafaranga ku buryo mutumvikanyeho ukaba wanayangiza bimutera kumva ko uyanguza kuko ari wowe uyakorera. Ni byiza rero ko muganira uburyo amafaranga azakoreshwa yatitawe ku w’uyinjiza.

Jya umuganiriza umenye impamvu ibimutera : Hari ubwo umugabo aba atariwe wabyishyizemo bikaba byaravuye nko kuba inshuti ze zimuseka bikamutera kumva afite igisebo.

Iyo umenye impamvu ibimutera rero umwumvisha ko kuba ubona amafaranga mesnhi kumursha ntacyo bitwaye ariko na none ukirinda kuba wakora ibikorwa bimwe na bimwe bimwereka ko umusuzuguza akazi ukora.

Ibyo ni bimwe mu byo uzirinda igihe ufite umugabo utishimiye ko ubona umushahara mwinshi kumurusha. Gusa na none abagabo baba bagomba gushyira mu gaciro bakareka kumva ko niba umugore yinjiza menshi biba ari ibyago ku muryango aho kuba umugisha ariko na none abagore bakamenya kwitwararika bakareka gukangisha abagabo amafaranga binjiza mu rugo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe