Saphine, umuganga akaba n’umukinnyi wa filime

Yanditswe: 16-06-2015

Kirenga saphine ni umukobwa w’imyaka 26 ukora akazi k’ubuganga akaba n’umukinnyi wa filimi umaze kumenyekana muri sinema nyarwanda . Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Agasaro.com yadutangarije bimwe kubirebana n’umwuga we wo gukina filime.

Kirenga Saphine, yavutse kuwa 25/9/1989 avukira mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka kayonza mu murenge wa Rwinkwavu ari naho yize amashuri abanza, naho ayisumbuye ayiga kuri ES KIBUNGO,kuri ubu akaba ari gusoza kaminuza muri RTUC uyu mwaka.

Kirenga saphine ni umuganga ku bitaro bya Kibababaga mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali,akaba afatanya aka kazi ke no gukina filime akaba amaze kumenyekana muri sinema nyarwanda.Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2010,atangirana n’itsinda ryitwa Roots Production yari igiye gukina filime yitwa ‘’AMAPINGU Y’URUKUNDO’’ari nayo ya mbere yagaragayemo .

Uretse iyi filime kandi yakomeje no gukina izindi zitandukanye zirimo ; INZOZI,NEW HOPE,IMBARUTSO,BLUE TATTOO ;SAKABAKA ;IGISHIMISHA UMUGABO,INSHUTI na MASHTAKA. Muri izi filime hakaba harimo izagiye zishyirwa ku isoko hano mu rwanda ndetse n’izindi z’uruhererekane zinyuzwa ku mateleviziyo ya hano mu gihugu ndetse n’izajyanywe mu ma festival.

Kubwe ngo gukina filime arabikunda cyane kandi akanabyishimira yagize ati :’’ hari ubwo ngenda nahura n’abantu bakampamagara mu izina rya filime nakinnyemo nkumva ko abantu bamaze kumenya ndetse nkumva binshimishije kandi mbikora mbikunze ndetse nabanje no kubitekerezaho kandi nta n’icyo bimbangamiraho kuko kuva na kera nkiri muto nakundaga gukina amakinamico ku ishuri.’’

Mu byo ateganya harimo kuba azakomeza gukina filime ndetse ku rwego mpuzamahanga kuko ngo yumva azakina na filime zo hanze ndetse bikamuteza imbere kurushaho.

Yagize ati’’ndashaka kwagura imbago muri uyu mwaka cyangwa utaha kandi nkazarenga n’imbibi z’u Rwanda,kuko gukina filime birangaburira,biranyinjiriza ku bijyanye n’amafaranga kuko ntabwo nkinira ubuntu,ueo nkiniye muri filime aranyishyura, kandi uko ngenda nkina mu zitandukanye ndushaho no kwiyungura ubumenyi,niyo mpamvu mfite icyizere ko nzakinira no hanze y’igihugu. Kandi ngo Kuba afite akandi kazi akora k’ubuganga ngo ntacyo bibangamira ku mwuga we wo gukina filime kuko byose abikora neza nta na kimwe kibangamiye ikindi.

Zimwe mu mbogamizi abona muri rusange muri sinema nyarwanda ngo nuko abantu batarumva ko gukina filime ku mukobwa ari ibintu bisanzwe nk’uko n’abahungu bazikina bigatuma abakobwa bamwe na bamwe bitinya kuko baba bumva gukina filime ari uguta umuco nyarwanda nk’uko bamzwe babivuga ariko ngo bakwiye kumva ko byose bishoboka kandi ko nta gisebo kirimo kuba umukobwa yakina filime. Bityo akaba ashishikariza n’abandi bakobwa baba bumva babishaka batagomba kugira isoni.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe