Twabanye tumaze imyaka 10 dusezeranye mu rukiko

Yanditswe: 17-06-2015

Umubyeyi w’abana 2 yadusangije ubuhamya bw’ukuntu yategereje umukunzi we wari umaze imyaka itari mike aba hanze kandi yarasize basezeranye mu rukiko, naho agarukiye urukundo rwabo ruhura n’ibizazane bageza aho bamara imyaka 10 baraseranye mu rukiko ariko batarabana nk’umugore n’umugabo.

Uwo mugore yagize ati : “ Twari mu bihe byo gutegura ubukwe dufite gahunda yo kubana tugatura ino mu Rwanda kuko ariho n’ubundi twese twabaga, tumaze gusezerana mu rukiko ariko tukiri mu myiteguro y’ubukwe, umugabo yemererwa kujya kwiga muri Amerika kuri bourse yari yarasabye mbere yo gutegura ubukwe ariko ntiyari yarabihaye agaciro kuko yabonaga ko byatinze gusohoka agatekereza ko bitagikunze.

Byahise bimera nk’ibituvanze mu mutwe kuko itariki yo kugenda yari iri mbere y’ubukwe bwacu dore ko twari twarasezeranye mu murenge mu kwa kabiri kandi ubukwe bwo buteganywa kuba mu kwa 10, naho umugabo we akaba yaragombaga kugenda mu kwezi kwa karindwi.

Twabuze amahitamo kuko ntibyashobokaga ko dukoresha ubukwe hutihuti kubera ko nta mikoro ahagije twari dufite, tubona kandi bitari ngombwa ko tubwihutisha kuko n’ubundi tutari buhite tubana, dufata umwanzuro wo kubisubika tukazakora ubukwe ari uko avuye kwiga.

Ubwo umugabo yari arangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza byabaye ngombwa ko akomerezaho na masters, imyaka ine twari twarihaye iba iriyongereye igera ku myaka itandatu.

Muri iyo myaka itandatu namaze mutegereje nahuye n’ibicantege byinshi, abari baziko dufite ubukwe bakavuga ngo yarambenze ku munota wa nyuma, abandi bakavuga ngo yiboneye undi mugore muri Amerika, abandi ngo ngiye gusaziraho nizirika ku mugabo utazagaruka, hakaba n’abasore baza kunsaba kubana nabanga bakagerageza kujya banteranya n’umugabo wanjye kugirango dukunde dutandukane, ariko ibyo bifuzaga ntibigeze babigeraho.

Numvaga ngomba gukomeza isezerano nari naragiranye n’umukunzi wanjye kuko nubwo tutabanaga yari yarabaye umugabo wanjye mu mategeko kandi rwose twari twarakomeje gukundana ku buryo namwizeraga nawe akanyizera.
Ubwo yari amaze kugaruka mu Rwanda niyumvishaga ko tugomba guhita tubana, tugasezerana imbere y’Imana kuko aricyo cyari gisigaye nyamara siko byagenze ahubwo byajemo kidobya.

Umwe muri ba basore bari basanzwe n’ubundi baduteranya yatangiye kujya abwira umugabo wanjye ko ntitwaye neza igihe atari ahari, noneho akoresha umusore w’inshuti ye bahimba ikinyoma cyambaye ubusa bamubwira ko naryamanye nawe igihe umugabo yari mu mahanga. Babajije uwo musore arabyemeza kwa kundi nyinye abasore baba bigamba ko baryamanye n’abakobwa n’iyo bababeshyera.

Ubwo uwo umusore yahise ahinduka bikubitiyeho ko n’ubundi iwabo batanshakaga, abibakubise bahita bamwumvisha ko koko aribyo, abo kunshinja ubwo baba babaye benshi ikinyoma kirakwira ngo naciye inyuma y’umugabo wanjye igihe yari yaragiye kwiga mu mahanga, bigera naho atangira gushaka aba avocats ngo azajye mu nkiko gusaba gatanya kuberako nyine twari twarasezeranye.

Ubwo icyo gihe cy’imyivumbagatanyo cyamaze imyaka 3, umugabo yarafashe umwanzuro ko azashaka undi mugore nanjye ngera aho numva ko yamvuyemo ko ngomba gukomeza ubuzima, ukwanjye ariko ubwo nta numwe wigeze ajya gusaba gatanya twese turabireke turicecekera.

Kera kabaye wa musore wambeshyeye yaje kwivamo ari mu kabari, kumwe muba mwicaranye mu byumba by’utubari byegeranye umuntu akaba yakumva ibyo uvuze ariko areba uri mu kindi cyumba.

Ubwo ba basore baraganiraga bigamba ukuntu banyihimuyeho none ibyo bifuzaga bikaba byarabaye, umugabo wanjye araceceka arabihorera ariko arita mu gutwi nyuma aza kunsaba imbabazi, noneho dutegura ubukwe turabana ubu tumaranye imyaka itanu dufitanye abana babiri, urukundo rwaragarutse twafashe ingamba zo kwirinda ba gateranya kuko ari abo kudusenyera gusa.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe