Dore amakosa abakobwa bakora bigatuma bagumirwa

Yanditswe: 23-06-2015

Hari ibintu byinshi umukobwa ashobora gukora atazi ko ari amakosa akomeye ashobora kuzamugiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwose zirimo no guhera ku ishyiga,akabura umugabo burundu akagumirwa atyo kuko yateguye imbere he nabi.

Kubenga cyane ; umukobwa ukunda kubenga cyane ku buryo nta musore n’umwe ajya yemera ko bagirana urukundo rurambye,cyangwa ugasanga agira agasuzuguro nta muhungu yemera ko baganira, bigeraho akabura nuza kumubaza izina kuko bose bagenda babwirana ko uwo mukobwa yiyemera,imyaka igashira indi igataha akabura umugabo burundu akaba yarinda asaza.

Kwiyandarika ; umukobwa wiyandarika cyane biragorana ko yabona umusore wemera kuzamugira umugore kuko aba yarigize igihomora ukabona ko nta mugore muzima wamubamo,nibwo usanga yaraheze aho ntawe umubwira ijambo ryiza uretse abashobora kumugira uwo kwiryamanira gusa nta yindi gahunda bamufiteho.

Gukunda ibirori n’akabari ; kugira ngo umukobwa ukunda kujya mu birori cyane,nukuvuga nko mu tubyiniro ndetse agakunda n’akabari kuburyo bukabije,hamwe usanga buri minsi y’ikiruhuko na buri joro yibera mu tubari n’utubyiniro hamwe n’abahungu ,biragoye ko yabona umuhungu umugirira icyizere cyo kumushyira mu rugo akitwa umugore kuko aba yarigize icyomanzi.

Kwigira umuhungu cyane ; umukobwa ukunda kwihangishaho kugira imyitwarire ya gisore mu buzima bwe bwa buri munsi,ugasanga nta masoni y’abakobwa agira cyangwa ngo yiyiteho bya gikobwa,mbese ugasanga imyitwarire ye yose ari umuhungu mu bandi,biragoye ko abasore bashobora kukubonamo umukobwa wazubaka cyangwa akubaha umugore mu rugo.

Gukunda ibintu ; kuba umukobwa akunda kwikubira kandi akumva yaba umukire bishobora gutuma abura umugabo kuko abona nta n’umwe ufite ubukire yifuza,ubundi ugasanga afite nk’imitungo runaka ye akumva nta mugabo basezerana ngo ayigireho uruhare,agahera muri ibyo akazasazana bwa bukire bwe yanze gusangira n’umugabo.

Ibi byose ni ibintu bishobora gutera umukobwa kugumirwa agahera ku ishyiga kandi mu buryo atakekaga ko bizamuviramo ingaruka nk’izo. Niyo mpamvu umukobwa uzi ubwenge aba agomba kubyirinda kuko nta n’umwe wishimira kuzabaho ubuzima bwe bwose ari ingaragu atubatse urwe nk’abandi cyeretse abaye ari uwihaye Imana cyangwa hari impamvu zifatika zibimubuza .

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe