Uko wafata neza umusatsi unanutse kandi ucika

Yanditswe: 26-06-2015

Umusatsi unanutse kandi ukunda gucikagagurika ntukure hari uburyo bwiza wawufatamo bikawurinda gucika ukaba wakura kandi ukaba mwiza ukanabyibuha. Dore uburyo bworoshye bwagufasha.

Mbere yo koga mu mutwe jya ubanza ufate amavuta ya elayo ibiyiko 2 cyangwa se urenzeho bitewe n’uko umusatsi wawe ungana usige mu musatsi amavuta agere ku mutwe ubimarane iminota iri hagati ya 15 na 20 ubone gukaraba mu mutwe nkuko bisanzwe.

Ubundi buryo butuma imisatsi inanutse imera neza ni ugukoresha igi n’ubuki. Ugafata ikiyiko cy’ubuki ukavangamo igi ugakoroga ukabisiga mu musatsi gahoro gahoro umeze nk’uwumasa ukabimarana iminota iri hagati ya 15 na 20 ukabona gukaraba amazi y’akazuyazi cyangwa se ashyushye.

Gukoresha mask ya avoka ihiye kandi isa neza nabyo bituma umusatsi ukura neza ukabikoresha kuri ubu buryo twavuze haruguru.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwagufasha kugira imisatsi myiza igihe imisatsi yawe inanutse kandi igapfukagurika

Source : amelioretasante.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe