Uburyo bugezweho bwo kwambika no gutoranya abaherekeza abageni

Yanditswe: 26-06-2015

Muri iyi minsi mu bukwe bwo mu Rwanda, hari ibintu bigezweho mu myambarire ndetse no mu guhitamo abambarira umukwe n’umugeni ; bitandukanye n’ibyo mu minsi ishize haba ari mu gihe cyo gusaba cyangwa icyo kujya mu rusengero.

Imyambarire y’umugeni n’umukwe ndetse n’ababambariye yarahindutse

Umunsi wo gusaba, umukwe asigaye yambara costume y’ibara rimwe abasore bamuherekeje bakambara costumes ariko z’amabara atandukanye ntabyo kwambara ibisa bose kandi amapantaro akaba ari amacupa n’amakoti mato abegereye. Ibyo kujya gusaba bakenyeye bose ntibikigezweho kuri ubu byaraharurutswe.

Umugeni nawe yambara umukenyero w’ibara ry’umweru gusa,naho abakobwa bamwambariye bakambara imikenyero y’amabara avangavanze ariko yose isa.

Ikanzu y’umugeni igezweho ni iy’umweru cyangwa beje ikoze nk’isengeri ifite udushumi tubiri kandi imanuka ifashe yagera ku birenge igasa n’itaratse buhoro naho umukwe aba yambaye costume itari iyo yajyanye gusaba. Aho ni mu gihe cyo kujya gusezerana imbere y’Imana mu rusengero cyangwa mu Kiriziya.

Kujya mu rusengero kandi parrain nawe aba yambaye costume naho marraine yambaye ikanzu y’ibara rimwe iryo ariryo ryose ariko ritandukanye n’iry’abakobwa bambariye umugeni kuko nabo baba bambaye amakanzu ariko atandukanyije amabara.
Ku bijyanye no guhitamo abambarira umukwe n’umugeni nabyo byarahindutse.

Umukwe agomba guherekezwa n’abahungu gusa mu kujya gusaba ntabyo gushyiramo abakobwa, abo basore nibo baba bagomba kwambarira umuhungu kandi bigakorwa mu gihe cyo gusaba gusa.

Umugeni nawe mu gihe cyo gusaba yambarirwa n’abakobwa gusa nta mugore urimo akaba aribo basohokana aje gusanganira umukwe.

Kujya ku rusengero, umukwe n’umugeni bajyana na parrain na maraine n’abakobwa bake nka babiri cyangwa batatu gusa, kandi abana bato ntibagikoreshwa.

Ngubwo ubukwe bwo muri iyi minsi bugezweho haba mu myambarire y’umukwe n’umugeni ndetse n’abamuherekeje no guhitamo abagomba kubambarira bidafite aho bihuriye n’ibyo mu minsi ishize.

Niba rero ufite ubukwe vuba aha utazibeshya ngo ukoreshe uburyo bwaharurutswe ahubwo gendana n’ibigezweho.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe