Moderi zikunzwe zo gusuka Plante ya ‘’human hair ‘’

Yanditswe: 08-05-2016

Muri iyi minsi bimaze kugaragara ko abakobwa n’abagore bo mu mujyi wa kigali bazi kugendana n’ibigweho baharaye kwisukisha plante izwi ku izina rya Human Hair iba yoroshye kandi ari na ndende kuburyo uwayishyizeho ubona ari nk’umusatsi w’umwimerere.

Dore uburyo butandukanye bwo kuyisukisha ;

Gusuka basigaje umusatsi ; abenshi plante ya human hair bayisuka basigaje umusatsi imbere kuburyo iyo bayiteye neza bakagaruriraho wa musatsi basigaje,bakagusokoreza neza, biba bisa nk’aho ari umusatsi wawe usanzwe wakuze cyane kuko iyo plante iba ari ndende cyane inyuma igera hafi mu mugongo.

Kuyikatamo coupe chinoise ; bamwe barayisuka inyuma ikaba ari ndende nkuko ireshya maze imbere bakayizana mu maso bakayikatira hejuru y’ibitsike aribyo bita’’coupe chinoise’’kubera uko kuntu imisatsi iza mu maso.

Kuyikata inyuma ;hari abayisuka ariko kuko iba ari ndende cyane, iyo badakunda imisatsi miremire bakayikata bakageza aho bashaka ariko akenshi basiga ipfuka ijosi gusa, itamanuka mu mugongo.

Kuyivanga n’umusatsi ; iyo umuntu asanzwe afite umusatsi muremure hari uburyo abasuka bafata iyo plante bakayivanga n’umusatsi neza ukaba utabasha gusobanukirwa niba ari umusatsi karemano cyangwa niba ari umuterano utabanje ngo witegereze neza.

Iyi plante ya human hair igezweho, ubusanzwe iba ari ndende cyane ikora mu mugongo, biba bigoye kuyitandukanya n’umusatsi w’umwimerere cyane cyane iyo yujuje ubuziranenge kuko iba yoroshye cyane.
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe