Igikombe cy’isi bigeze he (archive)

Yanditswe: 29-06-2015

Imikino y’igikombe cy’isi y’abagore imaze iminsi ibera mu gihugu cya Canada kuri ubu igeze muri kimwe cya kabiri( ½ finale), hasigayemo amakipe ane gusa y’ibihangange , ari yo USA,ENGLAND,GERMANY ndetse na JAPAN ari nayo yegukanye igikombe cy’isi giheruka, kuko andi yose yamaze kuvamo.

N’ubwo nta kipe n’imwe isigayemo yo mu mugabane w’afrika ntibivuze ko hatari iyari yagerageje .Nkuko mwagiye mubibona mu nkuru zacu zabanje ikipe ya CAMEROUN y’abagore yari yabashije gukora uko ishoboye igera mu mikino ya kimwe cy,umunani 1/8 ubwo yaje gukurwamo n’ubushinwa itsinzwe igitego kimwe ku busa (1-0). Andi makipe yari ahagarariye uyu mugabane w’afrika yo ntiyabashije kurenga imikino y’amajonjora, dore ko nka NIGERIA yavuyemo rugikubita ndetse na COTE D’IVOIRE ni ko byayigendekeye.

Dore muri rusange rero uko imikino yagenze muri play offs:

Duhereye mu mikino ya 1/8:

  •  China 1-0 Cameroun
  •  USA 2-0 Colombia
  •  Germany 4-1 Sweden
  •  France 3-0 Korea
  •  Brazil 0-1 AUSTRALIA
  •  Japan 1-0 Netherlands
  •  Norway 1-2 England
  •  Canada 1-0 Swisse

    Naho imikino ya kimwe cya kane yo yagenze itya:

  •  China 0-1 USA
  •  France 1-1 Germany (Germany itsinda kuri penalty 5-4 za FRANCE)
  •  Japan 1-0 Australia
  •  England 2-1 Canada

    Dore uko imikino iteganyijwe muri kimwe cya kabiri:

  •  KURI 30/06/2015: USA Vs GERMANY
  •  KURI 01/07/2015 : JAPAN Vs ENGLAND

Ushobora gukanda hano ukirebera uko byagenze muri videos za matches zitandukanye zarangiye.

Source : www.fifa.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.