Uko wategura umwana ugeze igihe cyo kujya gutangira ishuri

Yanditswe: 29-06-2015

umwana muto ugeze igihe cyo kujya ku ishuri ku nshuro ya mbere,hari ibintu by’ingenzi aba akwiye kujya gutangira abizi kandi ababifashwamo n’ababyeyi be cyane cyane mama we kuko wriwe umuba hafi buri gihe.

Kumwigisha kuvuga ; umwana aba agomba kujya gutangira ishuri azi kuvuga neza ibintu by’ibanze,kuburyo umuntu amubwira akumva kandi akabasha gusubiza nibura bike mubyo abajijwe,kugira ngo bizamufashe no kumva ibyo mwarimu we amwigisha.

Kumutinyura kujya mu bantu benshi ; abana benshi usanga batinya kujya mu bantu benshi ndetse ugasanga n’abana bagenzi be abatinya cyane kuburyo atabasha kwisanzura ngo akine nabo.Nyamara izo ni inshingano z’ababyeyi b’umwana kugira ngo bamutinyure kujya mu bantu benshi maze azabashe no kujya mu ishuri adatinya.

Kumwigisha kwijyana mu bwiherero ; umwana ugeze igihe cyo gutangira ishuri aba agomba kuba azi kwijyana mu bwiherero cyangwa nibura azi kubivuga kuburyo umuntu yamuherekeza akijyana kugira ngo bitazagora umwarimu we. Hari ubwo umwana agira ubwoba bwo kubivuga akaba yabyirangirizaho, ni ngombwa rero kubimutoza kare akamenya no kubivuga.

Kumukundisha ishuri, mu gihe umwana wawe ageze mu kigero cyo gutangira ishuri bwa mbere,ugomba kurimukundisha,ukajya uhora umuganiriza kandi umwereka ko kujya ku ishuri ari byiza cyane, umuha ingero z’abandi bana biga babikunze kugira ngo atazanga kujyayo cyangwa akabyinubira kuko atigeze abikunda.

Ibi byose byafasha umwana wawe ugiye gutangira ishuri akiri muto kuko bijya biba imbogamizi ku mwana no ku mwarimu umuha ubumenyi kandi ababyeyi bakagombye kuba barigishije umwana iby’ingenzi bizamufasha mu gihe ari ku ishuri.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe