Yambenze nyuma yo gusaba

Yanditswe: 29-06-2015

Umukobwa utarashatse ko dutangaza amazina ye ku bw’impamvu ze bwite yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yakundanye n’umuhungu imyaka igera kuri ibiri n’igice banitegura ubukwe ariko nyuma agasanga yari akurikiye amafaranga yamukekagaho. Mu magambo ye ati ;

’’ Nakundanye n’umuhungu duhuriye mu gace nakoreragamo ariko tudakora bimwe kuko yari umwarimu jyewe ndi mu biraka bya Minisiteri y’ubuhinzi. Uwo musore twari duturanye aho nabaga kuko nari naravuye iwacu njya gucumbika hafi y’akazi.

Twakundaga kuganira cyane bitangira tubana nk’abavandimwe kuko nari nasanze tunasengera mu itorero rimwe maze tukajya tujyana no gusenga. Nyuma tuza gusanga dukundana ariko umuhungu we yari afite impamvu yihariye yatumye ambwira ko ankunda.Twarakundanye tumarana imyaka ibiri n’igice maze dupanga kubana, tujyana iwacu kubibwira ababyeyi barabyishimira.

Tumaze kwizerana neza nanjye numva maze kumwiyumvamo nk’umugabo wanjye twateguye gahunda zose uko zizagenda, maze aza kunsaba, ibirori bigenda neza kuko nakoze ibishoboka byose maze nshyiramo amafaranga hafi ya yose nari mfite icyo gihe. kugira ngo Imana yaradufashije koko bigenda neza uko twifuzaga. Ubwo hari muri gicurasi duteganya ko tuzaserana mu mategeko n’imbere y’imana nyuma y’amezi atatu muri Nzeri. Twatangiye kwitegura twaranatumiye abantu bazadutahira ubukwe.

Hashize ukwezi kumwe gusa tuvuye mu birori byo gusaba, duteguraa ibizakenerwa yahise atangira kujya yivugisha ngo nta mafaranga yifitiye y’ubukwe akambwira ngo ni jye bireba byose.Uko yabimbwiraga nanjye namwerekaga ubushobozi mfite aho bugarukira ariko nkabona ntabyumva neza, twanabiganiraho nkabona asa naho andakariye aziko hari aho mukinga, amaze kumenya neza ko ubushobozi bwanjye jyenyine ntacyo bwakora atangira kunyivumburaho nta mpamvu.

Icyantunguye ni uko muri uko kwezi yahise ambwira ko agiye kwiga ngo iby’ubukwe yabivuyemo ngo tuzongera kubigarukaho arangije kwiga. Kuva ubwo noneho namuhamagara akanyihorera, aho yabaga arahimuka ajya aho ntazi yanamvugisha akambwira ngo yari yarahubutse mu gufata icyemezo ngo nta mpamvu yo gukora ubukwe ngo icyo ashyize imbere ni ukwiga. Ntiyemeraga ko tunavugana umwanya munini kugira ngo ntamubaza byinshi kandi nta no kumpa umwanya ngo nibura turebe icyakorwa .

Nibajije niba ari ikibazo cy’uko nta bushobozi buhagije twari dufite cyangwa niba hari indi mpamvu ibimutera ariko ndayishaka ndayibura. Mu nshuti ze zose ntiyatumaga hari umubaza byinshi ku ihagarikwa ry’ubukwe bwacu ahubwo uwabimubazaga cyane cyangwa agashaka kumugira inama yahitaga ahinduka umwanzi no ku rusengero ntiyasubiyeyo ngo itorero ritazagira icyo rimubaza ku byacu.

Ubu hashize umwaka n’igice ibyo bibaye ariko yigeze kumvugisha birambuye ubwo hari hashize amezi 8 ubukwe buhagaze ambwira ko ngo yari azi ko mfite ubushobozi bw’ubukwe, ngo none byarananiye nyamara sinari narigeze mubwira ko ari jyewe uzabazwa byose mu bukwe. Ubwo nahise numva ko icyo yari akeneye ari amafaranga atari urukundo yari amfitiye none nararize narihanaguye nabuze, nabuze n’imbaraga zo kongera kujya mu by’inkundo kuko uwo nizeye yampemukiye.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe