Uko witwara iyo uwo mwashanye afite ipfunwe ry’uko atize

Yanditswe: 01-07-2015

Hari uburyo umugore n’umugabo babana badahwanyije amashuri cyangwa umugabo atarageze mu ishuri kandi umugore we yarize ndetse hari n’ubwo usanga yaraminuje ariko ugasanga ibyo bibangamira imibanire yabo ya buri munsi. Hari uburyo yakwitwara bakabana neza ntunamenye ko ako kantu karimo.

Kwirinda kumwiyemeraho ; si byiza ko uwize yiyemera ku wundi yitwaje ko amurusha amashuri kuko ibyo bigaragaza agasuzuguro bikaba byatera umutima mubi bigatuma hazamo amakimbirane nkuko bamwe bijya bibabaho bagahorana umujinya kuko abagore babo babiyemeraho.

Kwirinda gukoresha ururimi atumva ; igihe muganira irinde gukoresha ururimi runaka undi atumva kabone n’ubwo wacikwa ariko uba ukwiye kwitwararika cyane kuko iyo uwo mwashankanye atize ukamubwira ibyo atumva bishobora kumurakaza.

Kwirinda kumubwira ibiganiro by’abize ;si byiza ko uwize akunda guterura ibiganiro by’abize mu gihe bari kumwe cyangwa ngo akunde kuvuga ibya kera habayeho mu mashuri ye, mbese ngo ase nurata cyane ibyo kwiga kuko akenshi aba yumva usa n’umurasaho.Ibyiza rero nuko wajya wirinda ibiganiro nk’ibyo kugirango atumva ko uri kumusesereza.

Kwirinda kumuseka ;Niba avuze nk’ijambo runaka nabi wowe ukaba urizi, ntukamuseke kuko avuze ibitari byo kuko bituma yumva asebye bigatuma adapfa kwisanzura ngo yumve ko nawe hari icyo zi ahubwo ugenda gake ukazashaka ubundi buryo urimusobanurira ariko utamusetse.

Kumwereka ko afite ubushobozi bwose ; kuba umugabo/umugore wawe atarize wowe warize kabone nubwo waba waraminuje, ntukumve ko adashoboye cyangwa ko hari ibyo atemerewe gukora kuko atize ahubwo mufashe kubona ko abishoboye byose wenda ube wamugira inama runaka ariko utamushyize hasi.

Kubana n’umuntu utarize kandi wowe warize biragusaba kwitondera ibyo tuvuze haruguru kuko nubwo iigihe mwatangiye gukundana wabonaga nta kibazo, hari igihe bigenda bihinduka uko mubana. irinde rero kuba mwarebana nabi mukagirana amakimbirane kuko mudahwanije amashuri.

Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe