Turatabariza Chantal ufite umwana yakomoye ku gufatwa ku ngufu muri Jenoside

Yanditswe: 22-05-2014

Chantal (izina rihimbano) yafashwe ku ngufu n’interahamwe nyinshi, inshuro nyinshi atibuka umubare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasamye inda nyuma y’iryo fatwa ku ngufu, ndetse yanduriyemo Sida.
Nyuma y’imyaka 20 yagerageje kwiyubaka, FARG imufasha kwishyura amashuri y’ abana yari afite mu gihe cya Jenoside, naho mushinga wa Kanyarwanda ukishyurira amashuri umwana yabyaye bivuye ku kumufata ku ngufu. Gusa iyo nkunga ya Kanyarwanda iri mu marembera.

Kuri ubu, Chantal hamwe n’abandi babyeyi bafite abana bavutse nyuma yo gufatwa ku ngufu bishyurirwa n’umushinga Kanyarwanda bahangayikishijwe n’uko iyo nkunga yagabanutse hakaba hari abana batishyuriwe, abandi bakishyurirwa make ndetse bakaba barababwiye ko iyo nkunga ishobora guhagarara umwaka utaha bakirwariza. Abo babyeyi rero bibaza uko bizagenda dore ko abenshi batifashije.

Dore ubuhamya bwa Chantal muri make.

Mu 1994 chantal yari afite imyaka 28, abana 2, umugabo we yari yaritabye Imana.
Jenoside itangiye yahungiye Kibagabaga mu rusengero, interahamwe imuvana ku cyobo aho biciye abandi, ihamuvana we n’abana be. Yamujyanye mu nzu yari irimo abandi badamu. Interahamwe zirangije kwica abantu zibafata ku ngufu, abana be barabirebaga umwe afite imyaka 4, undi ari muto afite nk’imyaka 2. Abo badamu bose rero bagumye aho interahamwe zikajya zihabasanga zikabafata ku ngufu inshuro nyinshi kandi Interahamwe zitandukanye. Yahamaze nk’icyumweru. Buri munsi interahamwe zazaga zivuga abantu zimaze kwica.

Yaje kuva Kibagabaga ahunga agenda yerekeza Gahanga agenda ahunga, ahura n’indi bariyeri, iyo yari iriho Interahamwe azi, zamujyanye mu rugo ruteraniyemo imiryango yabo bamugira umukozi. Abagore babo bakajya bamuha imirimo, ngo asye amasaka abone ifu yo gutekesha ndetse akajya no kuvoma. Iyo mirimo yose kandi yayikoraga abo bagore banyuzamo bakamukubita, bamucira mu maso , banamutuka.
Byageraga mu kagoroba rero za nterahamwe (abagabo b’abo bagore) bakaza kumutwara , bakamufata ku ngufu umwe umwe , barangiza bakamureka agasubira mu rugo, agasubira kuri ya mirimo.
Ari aho rero yafashwe ku ngufu iminsi itandukanye, abo azi n’abo atazi, inshuro nyinshi, atibuka, hari n’igihe bamutwaraga nka kabiri ku munsi. Rimwe bamujyanaga mu mazu yavuyemo abantu, ubundi bakamutwara ku gasozi, mu ruhame, ari nka nimugoroba, cyangwa nijoro. “nagendaga mvuga ngo mana waretse nkapfa, nkabasaba ngo banyice bakanga.”
Yabaye muri ubwo buzima kugeza aho umunsi umwe yagiye kuvoma ahura n’inkotanyi, ziza kumutwara Kicukicuro ahari hari izindi mpunzi, kugeza Jenoside irangiye.

Nyuma ya Jenoside

Nyuma ya Jenoside yumvise afite inda. Bene wabo yari asigaranye bamuhaye akato,” nta hantu na hamwe nari ndi nagerageje kwegerana n’abandi ntibanyakire” kubera ko yari afite umwana " w’interahamwe". Ntibyagarukiye aho rero hashize nk’imyaka ibiri yaje kumenya ko yanduye Sida ibyo nabyo bimusubiza inyuma.
Yatangiye kubyakira no gukira ibikomere ari uko ahuye n’abandi badamu bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatusti, mu mushinga witwa Kanyarwanda, barabiganira, batangira no kwishyurira ishuri umwana, mbere hose niwe wamwishyuriraga, mu mafaranga yakuye mu mirimo itandukanye nko gukora amasuku cyangwa kumesera abantu.
Nyuma y’imyaka 20
Kuri ubu yagiye atera intambwe aracuruza, afite akaduka gato (mini alimentation), abana bariga, ndetse afata n’imiti igabanya Ubukana bwa Sida. Ikimugora ni ukubonera abana ticket ibajyana ku ishuri, imyenda, n’utundi tuntu abana bakenera nkuko abivuga.
Impungenge afite muri iyi minsi ni uko mu mushinga wa Kanyarwanda wagabanije inkunga yabahaga hakaba hari abana batabashije kwishyurirwa amashuri, ndetse ikaba ishobora guhagarara. Nkuko abivuga ati “Ikintu numva cyansubiza inyuma ni ukubona umwana yicaye yabuze amafaranga y’ishuri,” Icyifuzo cye rero ni uko iyo nkunga yo kwishyurira abana yakomeza ndetse bishobotse akabona uburyo yakwagura ubucuruzi bwe.
Mu gusoza twamubajije niba hari ikintu kijya kimushimisha nyuma y’ibya mubayeho : amara akanya atekereza. “nseka iyo nahuye n’abandi muri forum (ihuriro ry’abadamu bafashwe ku ngufu), ikindi nkunda abasirikare b’inkotanyi cyane.”
Uwakenera gutera inkunga abo badamu cyangwa abana babyawe nyuma yo gufatwa ku ngufu yakwegera umushinga wa Kanyarwanda ukababagezaho. www.kanyarwanda.org

Astrida

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe