Dore amoko y’ibinyobwa utagomba kunywa utwite

Yanditswe: 01-07-2015

Umugore wese utwite hari ibinyobwa bitandukanye aba atemerewe kunywa kugira ngo bitamugiraho ingaruka we ubwe ndetse n’umwna atwite nubwo bamwe usanga bapfa kwinywera ibyo babonye ntacyo bitayeho,nyamara baba bakwiye kubanza kumenya niba nta kibazo byabateza kuko ubuzima bwabo buba bwarahindutse mu minsi yo gutwita

Icyayi cy’icyatsi’’Green Tea’’ : ubusanzwe icyayi cy’icyatsi kibisi ni cyiza ku buzima bw’umuntu ariko kikaba kibujijwe kunywebwa n’umugore utwite kuko icyo cyayi kiba kirimo caffeine na acid nkeya ko ishobora kugira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda nayo mpamvu kibujijwe kuri we nkuko byatangwajwe n’ umuhanga akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’imirire Deepshikha Agarwal

Kunywa ibisindisha ‘’Alcohol’’ : kunywa inzoga cyangwa se ibindi bisindisha byose ni bibi cyane ku mubyeyi utwite kuko bibangamira imikurire y’umwana ndetse bikagera no ku bwonko bw’umwana ku buryo ashobora kkuzaba n’umuswa mu myigire ye kuko ubwonko bwe buba bwarangiritse akiri mu nda cyangwa akazagira ikibazo mu mivugire.

Ibinyobwa byo mu nganda : nubwo ibinyobwa byo mu nganda bimara inyota ndetse biba binaryoshye rwose ariko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umugore utwite kuko ibyinshi bigira caffeine. Ibyiza wanywa ibinyobwa by’umwimerere wikoreye kandi wizeye ko byujuje ubuziranenge

Kunywa ikawa ‘’Coffee’’ : kunywa ikawa birabujije cyane kbone nubwo waba wumva uyishaka ukibwira ko nunywa gake ntacyo kagutwara ariko ubusanzwe kirazira ko umugore utwite anywa ikawa.

Kunywa Soda : kunywa soda nabyo si byiza ku mugore utwite kuko bitera umwana ibibazo byinshi kuko nacyo ni kimwe muri bya binyobwa byo mu nganda biba bifite caffeine.

Ibi byose ni ibyatangajwe na Deepshikha wo muri Mombai mu bushakashatsi yakoze nk’umuhanga mu bijyane n’imirire aho abuza umugore wese uitwite kunywa ibi binyobwa twavuze haruguru kugira ngo arinde ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite akanabagira inama ko igihe cyose bagomba kunywa amazi baba bafite inyota cyangwa ntayo kuko ari cyo kinyobwa cyonyine gifash aumubyeyi utwite kugira ubuzima bwiza

Agasaro.com.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe